IGIHE

Amerika iri gutegura intambara karundura kuri Iran

0 20-07-2026 - saa 18:57, IGIHE

Umwe mu basirikare bakuru muri Amerika yavuze ko iki gihugu kiri gutegura intambara ikomeye kuri Iran nyuma y’uko abasirikare bane ba Amerika biciwe mu bitero bya Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.

The Washington Post yatangaje ko abazi neza ibijyanye n’intambara ya Amerika muri Iran bavuze ko Amerika iri kongera indege n’ibindi bikoresho by’intambara yo mu kirere mu gace k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Imibare ya Amerika igaragaza ko abasirikare bane ba Amerika bapfiriye mu bitero bya Iran.

Mu cyumweru gishize ingabo za Amerika zagabweho kenshi ibitero bya misile na drones za Iran. Ibyo bitero byakomerekeje abasirikare benshi, byangiza indege nyinshi za kajugujugu zo mu bwoko bwa Black Hawk.

Mu gihe intambara ihanganishije impande zombi yakajije umurego, by’umwihariko Amerika irasa ku bikorwaremezo bya gisivili n’ibya gisirikare, Pentagon iri kongera umubare w’indege za gisirikare ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umuyobozi wo muri Amerika utatangajwe amazina yabwiye The Washington Post ati “Amerika iri gutegura intambara karundura.”

Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Amerika bishobora kubangamirwa n’uko ububiko bwa misile n’ibindi bikoresho byo gukumira ibitero byo mu kirere bukomeje kugabanyuka, kuko byinshi muri byo byakoreshejwe mu byiciro byabanje by’intambara.

Ati “Nta bikoresho bihagije dufite byatuma dukomeza ibikorwa bya gisirikare, kandi sinkeka ko White House ibizi.”

Ku wa Gatanu, Axios yatangaje ko Amerika yari yamenyesheje Israel ko igiye kohereza izindi ndege nyinshi zongera lisansi mu zindi ndege ziri mu kirere, mu rwego rwo kwitegura ko ibikorwa bya gisirikare kuri Iran bishobora kwagurwa.

Impuguke mu bijyanye n’inzego z’umutekano za Iran, Saeid Golkar, yabwiye The Wall Street Journal ko ibintu bishobora kurushaho kujya irudubi.

Ati “Iyi ntambara iri gukara byihuse kandi biri kugera ku rwego umuntu atabasha kugenzura. Hari ibyago ko twasubira mu ntambara yeruye, bitewe n’uko buri ruhande rubyifuza.”

Isesengura rya CNN ryagaragaje ko intsinzi ya gisirikare ya Amerika kuri Iran ikiri kure cyane.

Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, itangijwe n’ibitero byagabwe na Amerika na Israel. Byatumye inzira ya Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% bikoreshwa ku Isi buri bunsi ifungwa.

Amerika irataganya intambara ikomeye kuri Iran
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza