Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gahunda yo kwishyura miliyoni 725$ zari zibereyemo Umuryango w’Abibumbye, arimo imisanzu iki gihugu kitari cyarishyuye.
Aya mafaranga agaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa 4 Kanama. Biteganyijwe ko azatangwa mbere y’uko Perezida Donald Trump ageza ijambo ku Nteko Rusange ya Loni izateranira i New York mu kwezi gutaha.
Bigiye gukorwa nyuma y’uko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze muri uyu mwaka ko uyu muryango uhura n’ikibazo gikomeye cy’ingengo y’imari gishobora gutuma udakora neza, kubera ibihugu bitishyura imisanzu yabyo.
Miliyoni 725$ zigiye gutangwa ziri munsi ya 20% ya miliyari 4$ Loni yavuze muri Gicurasi ko Amerika iyibereyemo. Icyakora Washington ivuga ko ayo mafaranga ari munsi y’ayo Loni yatangaje kandi ko hari amwe yamaze kwishyura.
Amerika ni cyo gihugu gitanga umusanzu munini mu ngengo y’imari ya Loni, ariko kuva ubutegetsi bwa Trump bwatangira, bwagiye bwanga kwishyura imisanzu isanzwe ndetse n’iy’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, bijyana no kugabanya n’inkunga iki gihugu giha ibigo bya Loni.
Washington kandi yavuye mu miryango mpuzamahanga myinshi ya Loni n’ibindi bigo mpuzamahanga.
Umugenzuzi w’imari wa Loni, Chandramouli Ramanathan, yavuze mu kwezi gushize ko Loni yari yizeye gukusanya hafi 90% by’imisanzu y’ibihugu 193 bigize uwo muryango kugira ngo igene ingengo y’imari y’uyu mwaka.
Kugeza ku wa 18 Kanama, ibihugu 129 byari bimaze kwishyura imisanzu yabyo yose, nk’uko inyandiko ya Loni ibigaragaza.
Uyu muryango umaze imyaka 80 ubaho ukomeje gahunda ikomeye y’amavugurura no kugabanya ibiwutwara amafaranga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imari.
Loni yamaze kugabanya ingengo y’imari ya 2026 ku kigero cya 9,2%, ndetse yimura abakozi 2000, bava mu mijyi ihenze nka Genève na New York bajya mu bice, aho ubuzima budahenze cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!