Algeria yatangaje ko yahagaritse umubano wa dipolomasi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ivuga ko ibikorwa by’iki gihugu byageze ku rwego rutakiri urwo kwihanganirwa.
Itangazamakuru rya Leta muri Algeria ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyo iki gihugu cyise “ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibikorwa bigamije kwangiza umubano” byakozwe na UAE.
Algeria yahamagaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri iki gihugu imumenyesha ko agomba kuva ku butaka bwa Algeria mu gihe cy’amasaha 48, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo.
Umubano hagati ya Algeria na UAE wari umaze igihe utifashe neza, aho ibitangazamakuru byo muri Algeria byagiye bishinja UAE gushaka guteza umwiryane mu karere no kwivanga mu bibazo by’imbere muri Algeria.
Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yigeze kuvuga ko igihugu cye gifitanye umubano mwiza n’ibihugu byinshi byo mu Kigobe cy’Abarabu, birimo Arabie Saoudite, Kuwait, Oman na Qatar, ariko ko hari igihugu kimwe atavuze izina gifitanye umubano utari mwiza na Algeria.
Tebboune yashinjaga icyo gihugu kwivanga mu bibazo bya Algeria no gushaka guhungabanya umutekano wacyo.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, Algeria yatangiye inzira yo guhagarika amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere yari yaragiranye na UAE mu 2013 i Abu Dhabi, ibintu byagaragazaga ko umwuka hagati y’ibihugu byombi wari ukomeje kuba mubi.
Ibihugu byombi kandi byagiye bigira imyumvire itandukanye ku bibazo byo mu karere, birimo ikibazo cya Palestine, umubano na Israel ndetse n’ikibazo cya Western Sahara.
Perezida Tebboune yakunze kunenga uruhare rwa UAE mu bibazo by’umutekano mu karere. Mu ijambo rye, yigeze kuvuga ko aho iki gihugu cyagiye kigira uruhare, habaye ibibazo by’amakimbirane n’imvururu.
Yasabye UAE kutivanga mu bibazo by’ibihugu byo mu karere kugira ngo birinde ko habaho izindi mvururu.
Nubwo umwuka hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe utari mwiza, Perezida Tebboune yari yaravuze ko Algeria yagerageje kwirinda guhagarika burundu umubano kugira ngo itongera amacakubiri mu bihugu by’Abarabu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!