IGIHE

Akaga gakomeye: U Bwongereza bwatanze impuruza y’igitero cy’u Burusiya bitarenze 2030

0 6-06-2026 - saa 13:11, Mugisha Christian

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatanze umuburo ko u Burusiya bushobora kugaba igitero ku muryango wa NATO bitarenze umwaka wa 2030.

Yijeje ko u Bwongereza bwiyemeje kuzamura ubushobozi bwabwo bwa gisirikare kugira ngo bwitegure ibyo bihe.

Mu ruzinduko yagiriye mu kigo cy’inganda zikora intwaro, Starmer yagize ati “Dushingiye ku isesengura ry’inzego zacu z’ubutasi n’iz’ibindi bihugu bya NATO, u Burusiya bushobora gutera NATO mu 2030.”

Yongeyeho ko iki ari cyo “gihe cy’akaga gakomeye mu buzima bwacu,” bityo leta ye ifite inshingano zo kwitegura.

Ibi bije bishimangira umuburo w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, wavuze ko u Burusiya bushobora gukoresha imbaraga za gisirikare kuri NATO mu myaka itanu iri imbere.

U Bwongereza bwiyemeje kongera ishoramari rya gisirikare nyuma y’uko ubushobozi bwabwo bugabanyutse.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko gahunda y’ishoramari mu bikorwa bya gisirikare izashyirwa ahagaragara mbere y’inama ya NATO muri Nyakanga uyu mwaka.

Ingabo z'ibihugu byo muri NATO zatangiye kuryamira amajanja zitegura igitero zishobora kugabwaho n'u Burusiya
Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yavuze ko amakuru y'ubutasi yerekana ko mu 2030 bizagera u Burusiya bwagabye igitero kuri NATO
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza