IGIHE

Air Tanzania yasubitse ingendo zijya i Moscow kubera ikibazo cy’umutekano

0 4-09-2026 - saa 13:32, IGIHE

Sosiyete y’indege ya Tanzania, Air Tanzania Company Limited (ATCL), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo zihuza Dar es Salaam n’Umujyi wa Moscow mu Burusiya, nyuma y’isuzuma ryagaragaje impungenge z’umutekano ku mikorere y’izo ngendo.

Icyo cyemezo kireba ingendo TC422 na TC423, kikaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 4 Nzeri 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo iyi sosiyete yashyize ahagaragara ku wa 3 Nzeri.

Air Tanzania yavuze ko isanzwe ikora isuzuma rihoraho ry’ibyago bishobora kubangamira umutekano w’ingendo zayo mu byerekezo byose ikoreramo. Iyo iryo suzuma rigaragaje ko hari impamvu zo guhagarika urugendo, sosiyete ngo ihita ifata icyo cyemezo.

Yagize iti “ATCL ikora iri suzuma ubudahwema ku byerekezo byose ikoreramo, kandi iyo ibisubizo byaryo bigaragaje ko hakenewe guhagarika ingendo, turabikora.”

Iyi sosiyete yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma imiterere y’aho indege zinyura n’uko ibikorwa bihagaze, hagamijwe gushyira imbere umutekano w’abagenzi.

ATCL yakomeje igira iti “Ibijyanye n’umutekano buri gihe biza imbere y’inyungu z’ubucuruzi.”

Abagenzi bari baraguze amatike y’ingendo zahagaritswe bemerewe gusubizwa amafaranga yabo yose cyangwa guhindurirwa itariki n’icyerekezo cy’urugendo, nta yandi mafaranga bongeyeho.

Basabwe kuvugana n’urwego rwa Air Tanzania rushinzwe kwita ku bakiliya cyangwa ibigo byabafashije kugura amatike kugira ngo bahabwe ubufasha bukenewe.

Biteganyijwe ko iyi sosiyete izasubukura ingendo zihuza Dar es Salaam na Moscow ku wa 7 Nzeri 2026.

Air Tanzania yasubitse ingendo zijya i Moscow kubera ikibazo cy’umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza