Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran nyuma y’uko icyo gihugu kigerageje kugaba ibitero bya misile ku ngabo z’Abanyamerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Igisirikare cya Amerika cyavuze ko ibi bitero byagabwe ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026. Byibasiye ahantu hatandukanye hari ibikorwa by’Ingabo zidasanzwe za Iran, zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), mu rwego rwo gusubiza ibitero Iran yari yagabye ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordan ndetse no ku mato yari mu Muhora wa Hormuz.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibitero byibasiye “ibigo byinshi” birimo ibigo by’ubuyobozi bw’ingabo za Iran, aho bakorera misile na drones, ibigo byo kugenzura inkombe ndetse n’ubushobozi bwa Iran bwo mu mazi.
Ibi bitero byatangiye ku wa Gatatu bigeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Amerika yavuze ko icyo gikorwa cyari “igisubizo gikomeye” ku gitero Iran yari yagerageje kugaba ku ngabo zayo zo mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yabanje kuvuga ko igihugu cye kizihorera ku gitero Iran yari yagerageje kugaba, agira ati “Tugiye kubakubita bikomeye kuko igihe cyacu cyo kubakubita kigeze.”
Ku ruhande rwa Iran, Ingabo zayo za IRGC zavuze ko zarashe ku kigo cy’ingabo za Amerika kiri muri Jordan ndetse n’ikigo cy’ubuyobozi bw’ingabo, zivuga ko ari igisubizo ku byo zise ibikorwa by’ubushotoranyi bya Amerika. Iran kandi yatangaje ko ingabo zayo zo mu mazi zagabye ibitero ku mato atatu atwara peteroli yari anyuze muri Hormuz nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yari yahawe.
Ibitero bya Amerika byaje nyuma y’iminsi mike impande zombi zihagaritse ibikorwa by’ubushyamirane, mu gihe hari icyizere cy’uko ibiganiro bya dipolomasi byatanga umusaruro. Perezida Trump yari yavuze ko ibiganiro byari “byiza cyane”, ariko Tehran yo yahakanye ko hari ibiganiro byari biri kuba.
Amerika na Israel byatangije intambara kuri Iran muri Gashyantare, aho Trump yari yavuze ko intambara itari kumara igihe kirekire. Icyakora, imaze amezi atanu kandi nta kimenyetso cy’uko igiye kurangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!