Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yanenze gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira abandi Banyafurika y’Epfo b’Abazungu bagera kuri 17.500 nk’impunzi, avuga ko ishingiye ku ivangura rishingiye ku ruhu.
Mu kiganiro yahaye France 24 ari i New York, ahabereye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Lamola yavuze ko iyo gahunda y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ari “politiki ishingiye ku bwoko”.
Yahakanye kandi ibivugwa ko Abazungu bo mu bwoko bw’Aba-Afrikaners bakorerwa jenoside muri Afurika y’Epfo, avuga ko ari “amakuru y’ibinyoma”. Icyakora, Lamola yavuze ko igihugu cye kitazivanga muri gahunda ya Amerika yo kwakira abo bantu.
Muri icyo kiganiro, Lamola yanavuze ko Afurika y’Epfo idateze kwisubiraho ku kirego yareze Israel mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, iyishinja jenoside mu ntambara yo muri Gaza. Yavuze ko igihugu cye kizagikomeza nubwo ubutegetsi bwa Trump bugishyiraho igitutu ngo kiveho.
Lamola yanagarutse ku birego bya Nigeria byerekeye ihohoterwa riherutse gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko uburyo Nigeria yasobanuye ibyo bitero budakwiye, ashimangira ko bitateguwe na Leta, ahubwo byakozwe n’imitwe y’abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!