Umuyobozi wungirije w’Ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, yamaganye isubizwa rya Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma y’uko yari yarahagaritswe kubera amagambo yibasiraga Abatutsikazi.
Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 28 Nzeri 2026, Bisimwa yavuze ko icyo cyemezo gitanga ubutumwa buteye impungenge ku myitwarire y’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Ati “Isubizwa rya Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi w’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma y’igihe kinini acecekeshejwe kubera amagambo y’ivangura yibasiraga Abatutsikazi, ni ikimenyetso gikomeye kandi giteye impungenge cy’uko ubwo butegetsi bwiyemeje gukomeza uwo murongo.”
Bisimwa yavuze ko nta bisobanuro byatanzwe ku buryo ikibazo cy’amagambo Ekenge yavugiye kuri televiziyo y’igihugu cyakemuwe, cyangwa ku ngamba zafashwe kugira ngo atazongera kuvugwa.
Ati “Nta bisobanuro byatanzwe byafasha kumva uko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakemuye ikibazo cy’ayo magambo, cyangwa ingamba zihari zo gukumira ko yasubirwamo. Ahubwo, iki cyemezo kigaragaza ko amagambo y’urwango arimo guhabwa umwanya mu nzego z’ubutegetsi.”
Yongeyeho ko iyo uhagarariye Leta yibasiriye abaturage ashingiye ku bwoko, bigabanya icyizere abaturage bafitiye inzego z’igihugu kandi bikabangamira imibanire yabo.
Ati “Turamagana kugaruka mu nshingano k’uyu muntu ukwirakwiza urwango, kandi twongeye gushimangira ko turwanya politiki yo gutoteza abantu no kubasiga iheruheru hashingiwe ku bwoko.”
Bisimwa yavuze ko AFC/M23 ishyigikiye imibanire myiza n’amahoro hagati y’abaturage b’amoko atandukanye, hubahirizwa agaciro ka buri wese.
Gen Maj Ekenge yahagaritswe by’agateganyo mu mpera za 2025 nyuma y’amagambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, ku wa 27 Ukuboza. Icyo gihe yaburiye Abanye-Congo gushakana n’Abatutsikazi, anabibasira hashingiwe ku bwoko.
FARDC yahise yitandukanya n’ayo magambo, ivuga ko atagaragazaga umurongo w’ingabo cyangwa uwa Leta, nubwo ibimenyetso bigaragaza ibitandukanye.
Mu gihe Ekenge yari yarahagaritswe, inshingano zo kuvugira FARDC zari zarahawe by’agateganyo Umuvugizi Wungirije wayo, Lt Col Mak Hazukay Mongba.
Amakuru y’uko Ekenge yasubijwe mu nshingano yamenyekanye ubwo yashyiraga umukono ku itangazo rya FARDC ryerekeye impanuka y’indege yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026. FARDC ntiratangaza impamvu y’icyemezo cyo kumusubiza kuri uwo mwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!