IGIHE

Abo mu bihugu 50 bazajya basabwa miliyoni 28 Frw kugira ngo babone visa ya Amerika

0 3-08-2026 - saa 19:13, Jean de Dieu Tuyizere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyira mu bikorwa gahunda isaba abaturage b’ibihugu 50 birimo 30 byo ku mugabane wa Afurika gutanga ingwate y’Amadolari ashobora kugera ku 20.000 (hafi miliyoni 28 Frw) mbere yo guhabwa Visa yo kujyayo.

Iyi gahunda yari yaratangijwe mu rwego rw’igerageza mu gihe cy’umwaka umwe, ariko Guverinoma ya Amerika yatangaje ko igiye gukomeza ndetse ikanakazwa kuko ngo yatanze umusaruro mwinshi.

Izi mpinduka zagize ingaruka ku basaba Visa barenga ibihumbi 20. Muri rusange, umubare w’abantu bahawe Visa mu bihugu birebwa n’iyi gahunda wagabanyutseho hafi 83%.

Mbere, amafaranga make yashoboraga gusabwa nk’ingwate yari 5.000$. Ubu azajya atangirira ku 10.000$ agere kuri 20.000$, avuye ku 15.000$ yari yarashyizweho mu igerageza.

Abajya muri Amerika bazajya batanga aya mafaranga nk’ingwate yo kwerekana ko bazubahiriza igihe bahawe cyo kuba muri iki gihugu. Azajya asubizwa uwamaze kuva muri Amerika yubahirije igihe.

Guverinoma ya Amerika yasobanuye ko iyi gahunda igamije kugabanya ikibazo cy’abantu bajya muri iki gihugu bakakigumamo kandi igihe cyagenwe na Visa bahawe cyararangiye.

Abayobozi bo muri Amerika bavuga ko mu mwaka wa 2024, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturuka mu bihugu birebwa n’iyi gahunda barengeje igihe bemerewe kuba muri iki gihugu, ibintu byatumye hashyirwaho izi ngamba.

Muri Afurika, iyi gahunda yashyizwemo ibihugu byo mu majyaruguru y’uburengerazuba (Maghreb), Sénégal, Côte d’Ivoire, Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.

Uretse ibi bihugu 30, hari ibindi 10 byafatiwe ingamba zo guhagarikirwa burundu guhabwa Visa mu gihe kirenga umwaka birimo Burkina Faso, Mali na Somalia.

Kubona Visa ku batuye mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika bizajya bisaba ingwate y'agera ku bihumbi 20$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza