Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 144 barimo impunzi n’abimukira bapfiriye mu mpanuka abandi baburirwa irengero ku nkombe za Mauritanie mu cyumweru gishize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko hagati ya tariki ya 14 na 18 Nyakanga 2026 habayeho ibikorwa by’ubutabazi inshuro eshatu bigeza abantu barenga 387 bakomoka mu bihugu bitandukanye ku butaka ari bazima.
UNHCR yavuze ko mu bwato bumwe bwari bwarahagurutse i Bufalo muri Gambia bugana muri Espagne, abantu 143 bapfuye cyangwa baburirwa irengero muri iyo mpanuka. Ubwo bwato bwatabawe ku wa Gatandatu, nyuma yo kumara hafi iminsi 25 bwarabuze inzira mu nyanja.
Abantu 38 gusa ni bo bashoboye kurokoka muri ubwo bwato, barimo abana babiri baburiye abagize imiryango yabo bose muri urwo rugendo.
Hari kandi undi muntu umwe wapfuye mu bwato abari baburimo bagejejwe ku butaka ku wa 14 Nyakanga.
Umuvugizi wa UNHCR, Matthew Saltmarsh, yabwiye abanyamakuru i Genève ati “Impunzi n’abimukira bapfiriye cyangwa baburiwe irengero ubwo bageragezaga gukora urugendo rukomeye mu nyanja, bava muri Afurika y’Iburengerazuba berekeza mu Burayi.”
UNHCR yavuze ko nubwo ibikorwa byo gutabara bikomeje, inzira yo mu Nyanja ya Atlantique iva muri Afurika y’Iburengerazuba igana ku Birwa bya Canary gupfiramo abantu benshi ku Isi.
Ibyo biterwa n’urugendo rurerure, imiterere y’inyanja ihindagurika, ubwato bushaje kandi buba burimo abantu benshi, ndetse no kutabona ubutabazi ku gihe.
Kuva mu ntangiriro za 2026, ibikorwa 17 byo gutabara abagwa mu nyanja byakorewe i Nouadhibou n’i Nouakchott, byatumye abantu 2.147 barokoka.
UNHCR yanatangaje ko umubare w’abageze ku birwa bya Espagne wagabanyutseho 61% ugereranyije na 2025, kuko kugeza ku wa 15 Nyakanga 2026 hari hamaze kugera abantu 4.400.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!