Umugaba w’Ingabo za Amerika zikorera Burasirazuba bwo Hagati, Admiral Brad Cooper, yaburiye abasirikare ko amashusho bafata kuri telefoni zigendanwa bakayashyira kuri internet ashobora gufasha Iran kumenya aho ibirindiro by’Abanyamerika biherereye no kubigabaho ibitero.
Yatanze uyu muburo mu gihe amakuru aturuka ku bayobozi ba Amerika avuga ko bamwe mu basirikare bari mu butumwa mu Burasirazuba bwo Hagati bashobora gutegekwa kudakoresha telefone.
Impamvu ni uko hagiye hajya hanze amashusho y’abasirikare ba Amerika bari ku rugamba, bigatekerezwa ko biha amahirwe Iran mu ntambara ihanganyemo na Iran.
Muri uku kwezi, kuri internet hashyizwe amashusho yagaragaje umusirikare wa Amerika afata amashusho abandi basirikare biruka bajya kwihisha mu gihe habaga igitero cyagabwe na Iran ku kigo cy’ingabo cya Muwaffaq Salti muri Jordanie ku wa 17 Nyakanga.
Admiral Brad Cooper, yavuze ko Iran iri kungukira mu kuba ishobora kubona mu gihe nyacyo niba ibitero byayo byagize icyo bigeraho, ibikesha gushakisha amakuru mu bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga aho abanyamakuru bashyira amakuru arimo “ibitekerezo, amafoto n’amashusho yafashwe na telefoni z’abasirikare bacu.”
Cooper yanditse muri iyo baruwa yo ku wa 28 Nyakanga, 2026, yabonywe na Reuters ati “Igiciro kidashidikanywaho cy’aya makuru y’ubutasi ava ahantu byoroshye kugera gishobora kugenzurirwa mu buzima bw’abasirikare b’Abanyamerika ndetse n’abaturage basanzwe bo mu bihugu byo mu Kigobe bigabwaho ibitero.” Yasabye abasirikare “kongera kwita ku mutekano w’amakuru y’ibikorwa by’ingabo.”
Muri Jordanie, igihugu cyagiye kigabwaho ibitero byinshi na Iran, abasirikare bamwe babwiwe ko telefoni zabo zizafatwa mu minsi iri imbere, nk’uko abantu babiri bafite amakuru kuri iki kibazo babwiye Reuters.
Undi muntu wa gatatu yavuze ko icyo gikorwa kiri gutekerezwaho ku ngabo za Amerika ziri mu Karere kubera impungenge z’umutekano w’ibikorwa by’ingabo, ariko ntiyavuze ko gufata telefoni ari icyemezo cyamaze gufatwa.
Umuvugizi wa CENTCOM, Captain Timothy Hawkins, yagize ati “Ubutumwa ni ukwibutsa abasirikare bacu muri rusange akamaro ko kubungabunga umutekano w’amakuru y’ibikorwa by’ingabo. Ni bumwe mu buryo bwinshi Admiral Cooper akoresha mu kugeza ku basirikare ibyo ashyira imbere mu bikorwa by’ingabo.”
Gufata ingamba zo kugabanya ikoreshwa rya telefoni zigendanwa bishobora kongera ibibangamiye aba basirikare kuko benshi muri bo bazishingikirizaho mu guha amakuru imiryango yabo no kubamenyesha ko bameze neza.
Abasirikare ba Amerika bagera kuri 18 bamaze kugwa muri iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare, mu gihe abarenga 600 bakomeretse. Ibi byatumye Abanyamerika barushaho kugira impungenge kuri iyi ntambara, aho umwe muri batatu gusa mu baturage ba Amerika batayishyigikiye.
Abadepite bo mu Ishyaka ry’Aba-Démokarates basabye ko hatangwa amakuru menshi ku ntambara, harimo ibisobanuro birambuye ku byangijwe ku bikorwa remezo by’ingabo za Amerika birimo iminara ya radar, inzu zicumbikira abasirikare n’ahaparikwa indege.
Banasabye kandi ko hatangazwa ibyavuye mu iperereza ry’igisirikare cya Amerika ku gitero bivugwa ko cyagabye ku ishuri ry’abakobwa muri Iran, kigahitana benshi.
Amabwiriza agenga ikoreshwa rya telefoni zigendanwa ku basirikare bari mu butumwa atandukana bitewe n’aho bari ndetse n’ibikorwa bakora, nk’uko abayobozi babitangaje.
Abasirikare benshi basabwa kuzifunga no kuzishyira ahabugenewe, kandi telefoni zishobora kubuzwa ku bikorwa byihariye bisaba ibanga rikomeye, nk’ibikorwa by’ingabo zidasanzwe.
But the possible seizure of phones has stoked anxiety among some family members, already on edge in recent months as they read Iranian claims of deadly strikes on bases throughout the Middle East, two of the sources said.
Icyakora igitekerezo cyo gufatira telefoni z’abasirikare ba Amerika cyateye impungenge mu miryango imwe n’imwe, yari isanzwe ifite ubwoba kubera amakuru bumva kuri iyi ntambara n’ibivugwa na Iran ku bitero igaba ku birindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abayobozi ba Amerika bamaze imyaka baburira ko zimwe muri porogaramu ziri kuri telefoni zigendanwa, nk’izikurikirana imyitozo ngororamubiri, zishobora gukoreshwa n’abahanganye na Amerika mu kubona amakuru y’aho ingabo ziherereye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!