IGIHE

Abarenga 50 bagwiriwe n’inzu mu Buhinde

0 6-09-2026 - saa 16:54, IGIHE

Inyubako y’amagorofa atanu yahirimye mu murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, aho bikekwa ko abanyeshuri benshi bari bayirimo bashobora kuba bagwiriye na yo.

Ababobye iki kiza bavuze ko abantu bagera 50 bari bari muri iyi nyubako iherereye mu gace ka Satya Niketan mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Delhi. Byabaye ku 6 Nzeri 2026.

Amakuru ashingiye ku bapolisi bo muri ako gace avuga ko hamaze kumenyekana ko umuntu umwe ari we witabye Imana, mu gihe abandi babiri barembye. Abantu batandatu ni bo bari bamaze gukurwa mu bisigazwa by’iyi nyubako.

Umuyobozi w’Umujyi wa New Delhi, Rekha Gupta, yavuze ko abari mu nyubako yari hafi y’ahabereye impanuka bahise bimurwa, ati “Harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako batabarwe.”

Polisi yo mu Mujyi wa New Delhi yavuze ko iyo nyubako yari imaze imyaka iri hagati ya 40 na 50 yubatswe.

Inyubako yo mu Buhinde yagwiriye abantu, benshi bahera munsi y'ibisigazwa byayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza