Abantu 37 ni bo bimaze kumenyekana ko bishwe n’umutingito wo ku kigero cya 7,8 wibasiye Ikirwa cya Mindanao cyo mu majyepfo ya Philippines.
Uyu mutingito wibasiye iki gihugu cyo muri Aziya ku wa 8 Kamena 2026 ahagana Saa Saba z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Wabaye nyuma y’uko hatanzwe umuburo wa tsunami yagombaga kwibasira ibihugu nka Philippines, Indonesia, u Buyapani na Australia.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inzu ziri guhirima ndetse n’inkangu zagaragaye mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Itangazo ryatanzwe ku wa 8 Kamena 2026 n’Ibiro bishinzwe Umutekano muri iki gihugu rigaragaza ko abantu 31 bishwe n’uyu mutingito ari abo mu gice cya Soccsksargen mu gihe abandi ari abo mu gice cya Davao.
Bivugwa ko uyu mutingito wakomerekeje abarenga 130 ugakura mu byabo imiryango 10.000. Bivugwa ko abantu 12 baburiwe irengero.
Mindanao ni cyo kirwa cya kabiri kinini mu birenga ibihumbi 7.600 byo muri Philippines. Gituwe n’abarenga miliyoni 26.
Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr, yavuze ko hashyizweho itsinda ryo gutabara abari mu kaga katewe n’uyu mutingito.
Perezida Ferdinand Marcos Jr kandi yavuze ko amashuri yo mu bice byibasiwe n’ibiza yaba afunzwe na cyane ko iki kiza cyahuriranye n’itangira ry’amashuri.
Nyuma y’uyu mutingito humvikanye indi mito inshuro 130. Yari iri ku rugero kuva ku rwa 1,3 kugeza ku rwa 6,7.
Philippines ikunze kwibasirwa n’imitingito aho nko muri Nzeri 2025, uwari ku kigero cya 6,9 wibasiye igice cya Visayas uhitana abantu barenga 70.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!