IGIHE

Abantu 14 bishwe barashwe mu bitero bibiri byagabwe muri Amerika

0 11-10-2026 - saa 10:12, IGIHE

Polisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko abantu 14 bishwe mu bitero bibiri by’abitwaje imbunda byabaye muri iki gihugu gikunze kugaragaramo urugomo rukoreshejwe imbunda cyane.

Polisi yo mu Mujyi wa Douglas muri Leta ya Georgia yatangaje ku wa Gatandatu ko abantu batanu barasiwe mu rugo rwo muri uwo mujyi ku mugoroba wo ku wa Gatanu, bagapfa.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu kandi, abandi bantu icyenda biciwe mu Mujyi wa Erie muri Leta ya Pennsylvania, mu igitero cy’amasasu cyakangaranyije benshi.

Polisi yatangaje ko mu bapfuye harimo abana babiri n’umugore utwite.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Erie bwatangaje ko abantu icyenda bose, barimo n’uwagabye igitero, bapfuye mbere y’uko abapolisi bagera aho cyabereye, kandi ko nyuma y’aho nta yandi masasu yarashwe.

Abapolisi bari bamenyeshejwe iby’icyo gitero binyuze kuri ShotSpotter, ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano na mikoro zashyizwe ahantu hatandukanye kugira ngo ritahure amajwi ashobora kuba ay’amasasu.

Guverineri Josh Shapiro yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Navuganye na Meya [Daria] Devlin, mwizeza ubufasha bwose bw’ubuyobozi bwanjye nyuma y’igitero cy’amasasu cyateje agahinda gakomeye muri Erie mu ijoro ryakeye, kigahitana icyenda, bakaba bagenzi bacu bo muri Pennsylvania.”

Umuyobozi wa Polisi ya Erie, Rick Lorah, yavuze ko ibyo yabonye aho igitero cyabereye, biri mu bintu bikomeye kurusha ibindi yahuye na byo mu kazi ke.

Mu itangazo yagize ati “Kubura ubuzima bw’aba bantu biteye agahinda gakomeye, kandi ibyo turi gukoraho iperereza birahangayikishije cyane.” Yongeyeho ko icyatumye icyo gitero kigabwa kitaramenyekana.

Yabwiye televiziyo yo muri ako gace ko “nta kintu nk’iki nigeze mbona mu myaka isaga 28 maze muri aka kazi”.

Amakuru ya Gun Violence Archive yatangajwe avuga ko kuva mu ntangiriro za 2026 kugeza ku wa 10 Ukwakira, muri Amerika habaye ibitero by’amasasu birenga 400 byakomerekeyemo cyangwa byiciwemo abantu benshi.

Abantu 14 bishwe barashwe mu gitero bibiri byagabwe muri Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza