Abantu 13 bapfuye nyuma y’uko indege nto yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka ubwo yari mu kirere mu majyepfo ya Peru.
TVPeru yatangaje ko iyo ndege yari itwaye abagenzi 11 ndetse n’abapilote babiri, bose bakaba baguye muri iyo mpanuka.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu ubwo iyo ndege nto yari mu rugendo rwo kurebera ibishushanyo bya kera bya Nazca, ahantu nyaburanga benshi basura kubera amateka y’ibi bishushanyo n’uburyo bigaragara mu buryo budasanzwe iyo ubirebeye hejuru.
Kugeza ubu ntiharagaragazwa icyateye iyi mpanuka. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku cyahanuye iyi ndege.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!