Abagenzi bari mu ndege ya sosiyete ya Flydubai yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv muri Israel, babashije kuburizamo umugambi w’umupilote washakaga kuyihanura.
Iyi ndege yari itwaye abagenzi benshi ubwo umupilote wa kabiri (co-pilot) ukomoka muri Israel yashinjwaga kugerageza kwinjira ahatwarirwa indege no kubangamira imikorere yayo. Abagenzi bari muri iyo ndege bahise batabara, baramufata ndetse bamubuza gukomeza ibikorwa bye.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Israel, Miri Regev, yavuze ko abagenzi bakoze igikorwa cy’ingenzi cyo kurinda ubuzima bw’abantu bari muri iyo ndege. Yatangaje ko nyuma yo kugwa kw’indege, umupilote ukekwaho iki gikorwa yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.
Iyi ndege yarimo abagenzi 170 bo muri Israel.
Nk’uko abagenzi babitangaje, habayeho imirwano hagati y’umupilote n’abari mu ndege ubwo yageragezaga kugera aho indege itwarirwa. Umwe mu bagenzi yavuze ko babonye umwe mu bakozi b’indege aryamye hasi amaraso atemba, ndetse abandi bagafata umupilote kugira ngo bamubuze gukomeza.
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abagenzi babonye ko hari ikibazo gikomeye maze bagafata icyemezo cyo gukorana n’abakozi b’indege kugira ngo bahagarike ibyashoboraga guteza impanuka.
Indege yakomeje urugendo rwayo iragenda igwa amahoro ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Tel Aviv. Abagenzi bose bavanywe mu ndege nta kibazo gikomeye bagize.
Polisi ya Israel yatangaje ko yatangiye iperereza kuri uwo mugabo ukekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’indege. Icyakora, impamvu yaba yamuteye gukora icyo gikorwa ntiyari yamenyekana.
Abayobozi bashimiye ubutwari bw’abagenzi n’abakozi b’indege bagize uruhare mu gukumira ibyari bishobora kuvamo impanuka ikomeye. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibintu byagenze n’impamvu zatumye uwo mupilote akora ibyo ashinjwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!