IGIHE

Umudepite yasabye Gen Muhoozi ko bazajyana i Kigali

0 3-10-2026 - saa 13:38, IGIHE

Umudepite wo muri Uganda, Daudi Kabanda, yasabye Gen Muhoozi Kainerugaba kuzajyana na we i Kigali igihe azaba agiye gusura Perezida Paul Kagame, kuko afata u Rwanda nko mu rugo.

Kabanda yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 2 Ukwakira 2026.

Yagize ati “U Rwanda ni mu rugo. Nasabye Afande Muhoozi kuzanjyana igihe azaba agiye gusura Perezida Paul.”

Mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira, Gen Muhoozi yasangije abamukurikira ubwo butumwa, asubiza Kabanda ko bazajyana.

Yagize ati “Tuzajyana, muvandimwe.”

Nubwo Gen Muhoozi yemereye Kabanda ko bazajyana, nta tariki y’urwo ruzinduko cyangwa ibindi bijyanye na gahunda yarwo byagaragajwe muri ubwo butumwa.

Ibyo banditse byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku rubuga rwa X, bamwe babaha ikaze mu Rwanda, abandi basaba ko na bo bazajyana na Gen Muhoozi.

Hari n’ababajije Kabanda impamvu asaba kujyanwa mu Rwanda kandi avuga ko ari iwabo, mu gihe abandi bamubajije niba azi kuvuga Ikinyarwanda.

Gen Muhoozi Kainerugaba amaze kugirira ingendo zitandukanye mu Rwanda, zirimo eshatu yahakoreye mu 2022, mu gihe hari hashyizwe imbaraga mu kuzahura umubano warwo na Uganda.

Izo ngendo zagize uruhare mu guhuza impande zombi no gushimangira ubucuti bwe na Perezida Paul Kagame, akunze kwita se wabo.

Muri Mata 2023, Muhoozi yongeye kujya mu Rwanda, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49.

Uruzinduko Gen Muhoozi aheruka kugirira mu Rwanda ni urwabaye muri Kamena 2026. Icyo gihe we na Perezida Kagame baganiriye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.

Umudepite wo muri Uganda, Daudi Kabanda, yasabye Gen Muhoozi Kainerugaba kuzajyana na we i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza