IGIHE

Kagarara na Ashton Hall barakoza imitwe y’intoki ku ntego bihaye

0 9-08-2026 - saa 18:20, IGIHE

Enock Uwizeye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara cyangwa Ashton Small, akomeje gusatira intego yo kugira abantu miliyoni bamukurikira kuri Instagram, yihaye afatanyije n’Umunyamerika Ashton Hall.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa 9 Kanama 2026, konti ya Kagarara ya Instagram yari imaze gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 903, bivuze ko yari asigaje abatageze ku bihumbi 100 kugira ngo yuzuze miliyoni imwe.

Uyu musore umaze gushyira kuri iyo konti ubutumwa n’amashusho bigera kuri 467, yagaragaje ko ubumuga budakwiye gufatwa nk’ubushobozi buke, akoresheje intero igira iti “Disability is not inability”, bishatse kuvuga ko kuba umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko nta cyo ashoboye.

Kuzamuka kwe gukomeye kuri Instagram kwihutishijwe n’imikoranire ye na Ashton Hall, wamamaye ku Isi kubera amashusho agaragaza gahunda ze za mu gitondo, imyitozo ngororamubiri ndetse n’uburyo abaho yubahiriza gahunda yihaye.

Hall yiyemeje gufasha Kagarara kugera ku bantu nibura miliyoni bamukurikira kuri Instagram, anamushyira mu mwirondoro wa konti ye kugira ngo abakunzi be na bo bamukurikirane.

Urugendo rwo kugera kuri iyo ntego rumaze gutanga umusaruro, kuko mu ntangiriro za Nyakanga 2026 Kagarara yari afite abarenga gato ibihumbi 300 gusa, ariko mu gihe cy’ukwezi kumwe umubare w’abamukurikira warazamutse ugera ku bihumbi birenga 900.

Kagarara yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoraga amashusho yigana uburyo Ashton Hall atangira umunsi, akayahuza n’ubuzima bwo mu Rwanda ndetse n’ubutumwa bwo kugaragaza ko abafite ubumuga bashoboye.

Ku wa 16 Kamena 2026, yasohoye amashusho atumira Hall mu Rwanda, amusaba kuza bagakora imyitozo hamwe no kwihera ijisho ibyiza by’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi. Yanashakaga kumwereka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga no kubafasha kurushaho kumenyekana.

Ayo mashusho yakunzwe n’abantu benshi, agera no kuri Hall, wari uri mu rugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika. Bombi bahuriye muri Ghana ku wa 28 Kamena 2026.

Nyuma yo kubona ubushobozi n’umwete bya Kagarara, Hall yamwise “Ashton Small”, izina ryaje kwiyongera ku rya Kagarara yari asanzwe amenyereweho. Yanatangaje ko azamufasha kugeza kuri miliyoni y’abamukurikira no kumushyigikira mu bikorwa bitandukanye.

Kagarara yahise yifatanya na Hall mu rugendo rwanyuze mu bihugu birimo Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin, mbere y’uko bagera mu Rwanda ku wa 10 Nyakanga 2026. Hall yavuze ko mbere yo guhura na Kagarara atari azi byinshi ku Rwanda, ariko ko ari we warumubwiye kandi akamutera amatsiko yo kurusura.

Mu Rwanda bakiriwe n’abantu benshi, basura ahantu hatandukanye ndetse bagirana ibiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku buryo bakorana mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Uretse kumufasha kumenyekana, Hall yanahaye Kagarara imodoka yo mu bwoko bwa Kia Sportage n’amadolari ibihumbi bitanu yo kumufasha gutangira umushinga ushobora kumuteza imbere.

Kugera ku bihumbi 903 by’abamukurikira ni intambwe igaragaza ko intego aba bombi bihaye iri hafi kugerwaho.

Kagarara niyuzuza miliyoni imwe, azaba yinjiye mu itsinda rito ry’Abanyarwanda bageze kuri uwo mubare kuri Instagram, barimo abahanzi n’ibyamamare nka Bruce Melodie, The Ben, Meddy na Israel Mbonyi.

Kagarara akomeje gusatira intego yo kugira abantu miliyoni bamukurikira kuri Instagram
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza