IGIHE

Ibitangaje kuri Mukambuguje w’imyaka 112

0 30-06-2026 - saa 15:46, Ntabareshya Jean de Dieu

Mukambuguje ni umukecuru wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ufite imyaka 112, ibimushyira mu bantu bake babashije kurama mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku birori by’isabukuru ye y’imyaka 112 byateguwe n’abuzukuru be, yavuze ko hari byinshi byamufashije kurama.

Uyu mukecuru yavukiye mu Murenge wa Gahini muri Kayonza ariko yabaye no muri Uganda, kubera amateka y’ubuzima bw’ubuhunzi Abanyarwanda banyuzemo.

Umurebye ku mubiri ubona ko asa neza kandi afite imbaraga ariko amatwi ye ntabwo yumva amajwi yose avugira iruhande rwe, ahubwo bisaba kurushasho kumwegera ni bwo abasha kumva.

Uyu mukecuru we ntiyibuka igihe yavukiye ndetse ntabwo akibuka neza abuzukuru be, hari n’ibintu byinshi adashobora kwibuka kubera izabukuru.

Ubwo yabazwaga imirimo yakundaga gukora, yasubije ko yakukiraga inka, akahirira inyana, akaboha, agashaka ibyarire by’inka ndetse agahinga.

Yavuze ko yagiraga ikinyabupfura cyane n’imyitwarire ye yari nta makemwa kandi ko yagerageje kurinda ubukumi bwe. Ku bijyanye n’indyo yakundaga kurya, Mukambuguje avuga ko ari ibishyimbo n’ibijumba, n’umutsima.

Mukambuguje yabyaye umwana umwe gusa na we waje gupfa, gusa yasize abyariye nyina abuzukuru, kuri ubu akaba afite n’ububivi.

Abamukomokaho bavuga ko hari umurage bamukesha urimo kutiyandurisha ibisindisha n’itabi no gukora cyane.

Uwamwezi Jane we yagize ati “Ikindi twamukuyeho ni ubujyanama n’urukundo. Muri uko kumenya gukora, yadutoje no gushyira hamwe.”

Mu cyerekezo cya 2050, u Rwanda rwiyemeje kuzamura imibereho y’abaturage, icyizere cyo kubaho kikava ku myaka 69,5 ikagera kuri 73.

Icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyari imyaka 29 mu 1989, kigera ku myaka 41 mu 1994. Mu mwaka 2000 icyizere cyo kubaho cyarazamutse kigera ku myaka 49, na ho mu mwaka 2014 cyari kigeze ku myaka 65 naho muri 2021 kigera ku myaka 67. Uyu munsi kiri ku myaka 69.6.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS muri 2022, bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afurika.

Nubwo u Rwanda rugeze ahantu heza, urugendo rurakomeje kandi bigizwemo uruhare na buri wese.

Imibare yashyizwe hanze na Worldmeters muri 2023, igaragaza ko impuzandengo y’icyizere cyo kubaho ku isi ari 73.4. kuri uru rutonde, Hong Kong iza ku mwanya wa mbere, aho umuturage afite icyizere cyo kubaho cy’imyaka 85.83, iki gihugu gikurikirwa na Macao.

Uretse Tanzania iri ku mwanya wa 152, U Rwanda ruza imbere y’ibihugu birimo u Burundi, DRC, Uganda, Kenya, n’ibindi bihugu bitandukanye.

Mukambuguje w’imyaka 112 yavuze ko yakuze akunda kurya ibijumba n'ibishyimbo
Uwamwezi Jane yavuze ko yigiye kuri nyirakuru umuco wo gukunda gukora no gushyira hamwe
Abo mu muryango wa Mukambuguje bamukoreye ibirori by'isabukuru y'imyaka 112
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza