IGIHE

U Rwanda rwiyambaje Danemark mu guhashya ‘mukondo w’inyana’ yazengereje abahinzi

0 23-08-2026 - saa 23:44, Hakizimana Jean Paul

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyatangiye gushaka umuti urambye wafasha abahinzi kurwanya udukoko twa ‘mukondo w’inyana’ dukomeje kubangiriza imyaka, aho kuri ubu rwohereje ibimenyetso by’ibanze muri laboratwari yo muri Danemark ngo hashakwe umuti.

Byatangajwe ku wa 18 Kanama 2026 ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hateraniraga inama yaguye igamije kurebera hamwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2027 A no gufata ingamba zafasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Mukondo w’inyana ni tumwe mu dukoko tuzwi nk’inshuti z’abahinzi ariko muri iyi myaka ya vuba aha twatangiye kwibasira imyaka yabo ku buryo bamwe binabateza igihombo.

Dukunze kwibasira ibirayi, imyumbati, ibishyimbo tukabirya bikiri bito ku buryo umuhinzi atabona umusaruro.

Urugero nko mu Karere ka Gatsibo nibura buri gihembwe mukondo w’inyana zirya hegitari zirenga 400 z’imyaka y’abaturage.

Nzayirwanda Gedeon wo mu Murenge wa Kabarore yigeze kubwira IGIHE ko utu dusimba twamuririye imyaka inshuro nyinshi ku buryo yageze aho agira kwiheba kubera kurumbya yaterwaga na mukondo w’inyana.

Ati “Bwa mbere nabanje guhingamo ibishyimbo by’imiteja kubera ko hano harimo amazi ndategereza ndaburirwa noneho ngeze aho ntera ibigori. Byatangiye kumera ngategereza ko bizamuka ngaheba, ibishyimbo byo ntibimera nkibaza niba ari ibishyimbo bibi, nyuma nanateye inyanya nazo ntizazamuka nkaba nsaba ko Leta yadufasha gushaka umuti w’utu dusimba.”

Niyondeba Valentine utuye mu Kagari ka Nyabicwamba we yagize ati “Iyo igihembwe cy’ihinga gitangiye tugatunganya ubutaka, dutera imbuto ntizimere. Akenshi zimera iyo twabanje kuzihungiza imiti. Hari n’izimera mukondo w’inyana ikajya mu mizi ukabona imyaka ishize mu murima, ni ibintu bitubangamiye.’’

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko hari imiti bafite mu bubiko bazatanga kuri site z’ubuhinzi, hakaba n’iyo bamaze gukwirakwiza ku maduka y’ubuhinzi ku buryo abahinzi bashobora kuyihagura.

Yagize ati “Ikindi twabonye gishoboka ntabwo iyo miti yakoreshwa yonyine ariko hari no gukoresha ifumbire iboze neza kugira ngo twongere ibinyabuzima byo mu butaka kuko bimwe mu bimenyetso twabonye bizamura mukondo w’inyana, icya mbere ni ihindagurika ry’ibihe. Iyo ubushyuhe ari bwinshi mu butaka zigerageza kuzamuka hejuru mu butaka zikarya ikintu cyose kirimo, harimo n’imbuto twateye, iyo imvura iguye ari nyinshi ziramanuka.’’

Dr. Uwamahoro yavuze ko iyo imvura iguye utu dukoko twongera tugasubira hasi mu butaka, yavuze ko ubundi mukondo w’inyana zari zisanzwe zibera mu mirima ariko ntizirye imyaka ahubwo zahindukanye n’ibihe ari na yo mpamvu bakomeje ubushakashatsi kugira ngo babone igisubizo kirambye cyazo.

Ati “Ubu rero turi gukomeza gukora ubushakashatsi hari ibimenyetso by’ibanze twohereje muri laboratwari yo muri Danemark kugira ngo batumenyere icyahindutse mu miterere yazo [ mukondo w’inyana] kugira ngo banatugire inama y’uburyo dushobora kuzicunga neza. Gusa ubu twakoresha iyo miti ihari twarabibonye ko ikora.’’

Dr. Uwimana yasabye abayobozi kurangira abahinzi aho bakura iyo miti yabafasha guhangana na mukondo w’inyana kandi bakabasaba gukoresha ifumbire iboze neza mu kwirinda ibindi byago byose byaziramo.

Yavuze ko abafite ubutaka busharira mukondo w’inyana zikunze kuhibasira cyane abasaba kujya bakoresha ishwagara.

Kuri ubu biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A mu Rwanda hose ubutaka buzahingwa bungana na hegitari ibihumbi 765 hakazashyirwa imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka ndetse no mu byanya byatoranyijwe bya bigega (FOBASI).

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko bari gushaka igisubizo kirambye cya mukondo w’inyana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza