Gutwika imirambo biri kwisungwa cyane nk’uburyo bufasha ibihugu kurondereza ubutaka no kubungabunga ibidukikije nubwo bitarakirwa neza mu baturage cyane cyane Abanyafurika.
Kugeza ubu abapfuye bangana na 60% ku Isi kuva mu 2023-2026 bashyinguwe batwitswe.
U Buyapani na Koreya y’Epfo ni byo biyoboye muri ubu buryo bwo gushyingura kuko hejuru ya 90% by’abapfa muri ibi bihugu bashyingurwa batwitswe. Suède, Danemark, Slovénie na byo bibigwa mu ntege ku kigero cya 87%.
Ni uburyo buri kwisungwa kuko bufasha cyane mu buryo butandukanye, haba mu kurondereza ubutaka, kuko igituro gifata umwanya munini kurusha agacupa gato babikamo ivu ry’umurambo watwitswe ku buryo ubu buryo bushobora kuramira ubutaka bushyingurwamo ku kigero cya 95%.
Ikindi ubutaka bushyingurwaho nko mu Rwanda bisaba ko bumara imyaka 20 butarakoreshwa, igihombo kinini ku bihugu bifite abaturage biyongera ku kigero kiri hejuru nk’u Rwanda.
Mu 2015 ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri rigena uko imirambo izajya itwikwa. Impamvu ni abantu bapfa buri munsi
Icyakora nubwo gutwika imirambo bimenyerewe hirya no hino ku Isi, ntibirakirwa cyane kuko bikora ku marangamutima y’abantu.
Si buri wese wakwihanganira kubona uwe bamushyira mu muriro uri ku kigero cy’ubushyuhe bwa 1000°C, agahinduka ivu areba.
Indi ntambwe ku gutwika imirambo mu Rwanda
U Rwanda rurakataje, kuko rushobora gutangira gutwika imirambo hakoreshejwe umuriro w’amashanyarazi, ndetse hanashyirweho ibiciro bihamye mu gutanga iyo serivisi. Biteganyijwe ko hatangize igihinduka byatangira muri uyu mwaka wa 2026.
Kuva u Rwanda rwakwemera ibyo gutwika imirambo, icyo gihe Abahinde bo mu Idini ry’Abahindu (Hindu Mandal) baba cyangwa bakorera mu Rwanda n’ubundi basanzwe bashyingura muri ubwo buryo, ni bo babikoraga ariko bagatwika imirambo y’abanyedini babo.
U Rwanda rwagiranye ubwumvikane n’abo muri iryo dini kugira ngo irimbi ryabo abe ari ryo rikomeza gutanga iyo serivisi no ku bandi baturarwanda bose bayikenera, cyane ko Abanyarwanda batarabibohokera.
Abahindu bafite urusengero mu Mujyi wa Kigali bari basanzwe banahafite irimbi ritwikirwamo imirambo, ariko uko uyu mujyi wagiye utera imbere, Leta ibasaba kwimura ibikorwa byaryo bigakurwa mu mujyi rwagati bikajyanwa ahantu hitaruye ibikorwa by’iterambere n’imiturire.
Mu 2009 ni bwo iri dini ryimuye irimbi ryaryo ririjyana mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Gusa haje kubaho imbogamizi y’uko muri ako gace hari hataragezwa umuriro w’amashanyarazi kugeza na magingo aya, ibyatumye imirambo ikomeza kuhatwikirwa mu buryo butagezweho kuko hakoreshwa inkwi.
Kuva icyo gihe hamaze gutwikirwa isaga 200 irimo n’iy’Abanyarwanda barindwi, biganjemo abari basanzwe barashyingiranwe n’abanyamahanga basanzwe bashyingura muri ubu buryo mu bihugu bakomokamo.
Guhera muri Mutarama 2026 kandi, hamaze gutwikirwa imirambo y’abanyamahanga 20, barimo abapfuye mu gihe kimwe ari benshi biturutse ku mpanuka.
Ubuyobozi bufite mu nshingano imicungire y’iri rimbi ry’Abahindu, bwatangaje ko bugeze kure imyiteguro yo gutangira gushyingura mu buryo bugezweho hakoreshejwe umuriro w’amashanyarazi, ibizatuma hanashyirwaho ibiciro bihamye bijyanye n’iyi serivisi.
Impamvu ni uko ibyakorwaga byari uguha ubufasha ushaka gushyingura muri ubu buryo, kuko bitakorwaga mu buryo bw’ubucuruzi.
Umwe mu bafite mu nshingano imikoreshereze y’iri rimbi wavuganye na IGIHE yagize ati ‘‘Installation’ zarangije gukorwa hasigaye imashini, aho ni ho hagiye kujyaho ibiciro nyabyo. […] Reka umuriro ubanze uze, tujye mu Bushinwa (kuzana imashini zifashishwa mu gutwika imirambo) tujye kubizana kuko banarangije gutanga ‘commande’.’’
Gusa uyu muyobozi yirinze gutangaza amakuru menshi ku gihe nyacyo bateganya gutangira iyo serivisi yo gutwika hakoreshejwe amashanyarazi, ariko ahamya ko ku ruhande rwabo imyiteguro bayigeze kure.
Ubu igitegerejwe cyane ni uko umuriro ugezwa muri ako gace.
Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi, Nzamurambaho Valens, yabwiye IGIHE ko hatagize igihinduka, mu mpera za Kamena 2026 umuriro w’amashanyarazi waba wamaze kugezwa mu duce dutandukanye mu mirenge igize aka karere itaragezwamo amashanyarazi n’aho hari irimbi ritwikirwamo imirambo harimo.
Ati ‘‘Umushinga dufite wo kugeza amashanyarazi hariya, si na ho gusa no mu yindi mirenge yose mu Karere ka Bugesera, amasezerano ahari ari hagati y’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL) na TBA muri uriya Murenge wa Nyamata, amakuru mfite ni uko amasezerano azarangirana n’Ukwezi kwa Gatandatu, uku tugiye kwinjiramo.’’
Nzamurambaho yasobanuye ko ubundi byari biteganyijwe ko ayo masezerano azarangira n’amashanyarazi yarageze muri utwo duce, avuga ko hatagize ikibikoma mu nkokora n’ubundi byazubahirizwa muri Kamena amashanyarazi akaba yaramaze kugezwa muri utwo duce.
Ati ‘‘Mu mpera za Kamena ni bwo amasezerano yagombaga kuba yarangiye, binavuze ko n’amashanyarazi yagombaga kuba yarahageze. Nubwo tubona hakirimo imbogamizi zimwe na zimwe si hariya gusa no mu bindi bice, ariko hariya ho ndumva nta kibazo mu mpera za Kamena hashobora kuba hageze amashanyarazi.[…] Hatagize igihinduka ni mu Kwezi kwa Gatandatu ku itariki 30.”
Inzobere mu mateka zigaragaza ko igihe gutwikira imirambo byatangiriye kitazwi neza, gusa bivugwa ko nko mu bihugu nk’u Bushinwa, byatangiye gukorwa mu myaka ya 8000 mbere ya Yezu, nubwo hirya no hino ku Isi byatangiye kwamamara mu mwaka wa 3000 mbere ya Yezu.
Bivugwa ko byahereye mu Burayi, bigakomereza mu Burasirazuba bw’Isi mu bihugu bya Aziya, bikabona gukwira ahandi.
Umuntu wapfuye mbere yo gutwikwa, bitewe n’imyememerere y’uwitabye Imana cyangwa se umuryango we, hari ubwo imihango yo kumusezeraho ibanza igakorwa mbere yo gutwika umurambo.
Umurambo urasuzumwa, bakabanza kureba niba nta byuma uwo mubiri ufite nk’imikufi, impeta n’ibindi bishobora guturika mu gihe cyo gutwika umurambo. Ibyo byose babikuramo.
Mu Rwanda iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu.
Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure.
Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara, hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.
Umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.
Iyo igenzura rirangiye, umurambo winjizwa mu cyumba cyabugenewe gitwikirwamo imirambo cyangwa se ifuru. Ntabwo byemewe ko icyo cyumba cyinjizwamo umurambo urenze umwe.
Icyo cyumba kiba kirimo ubushyuhe buri ku kigero cyo dogere Celsius ziri hagati ya 600 na 1000, umurambo ugatangira gutwikwa.
Iki gikorwa cyose kimara nk’amasaha atatu, hagasigara icyakwitwa ivu nubwo mu buryo nyabwo aba atari ivu, ahubwo aba ari ibice by’amagufa ku buryo bisaba kuyanyuza mu yindi mashini iyasya neza, kugira ngo ahinduke nk’ifu.
Ibisigazwa by’umurambo watwitswe ku mugabo biba bipima ibilo bigera kuri 2.7 mu gihe ku mugore aba ari ikilo 1.8.
Mu Rwanda iteka rya Minisitiri rigaragaza ko ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta.
Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.
Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!