IGIHE

U Rwanda rushobora gutakaza za miliyari mu gihe imyuka ihumanya ikirere yakomeza kwiyongera

0 24-09-2026 - saa 12:49, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kuba umutwaro ukomeye, aho mu 2050 igihugu gishobora gutakaza hagati ya 5 na 7% by’umusaruro mbumbe mu gihe imyuka igihumanya itagabanywa.

Ibi yabigaragaje ku wa 23 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye nama ya kane y’ihuriro ry’ibihugu bihungabanywa n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere (CVF-V20) yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bigize iri huriro, rwumva neza inshingano yo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “U Rwanda, nk’igihugu kigize CVF, twumva inshingano dufite zo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bufatika.”

Yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku Rwanda atari ibintu byo mu bitekerezo gusa, ahubwo ko zigaragara mu mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

Ati “Isuzuma ryacu rigaragaza ko ibyago byo kugarizwa n’iki kibazo bigenda byiyongera uko imyaka ishira, mu mibereho y’abaturage, mu buhinzi no mu nzego zose z’ubukungu bwacu.”

Yakomeje ati “Isuzuma riheruka rigaragaza neza uburemere bw’ingaruka z’iki kibazo, aho rigaragaza ko ibyakwangizwa n’imihindagurikire y’ikirere bishobora kugabanya umusaruro mbumbe w’igihugu kuri hagati ya 5 na 7%.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki atari ikibazo cyafatwa nk’icyo mu gihe kizaza gusa cyangwa ikiza cyatera ubuzima bugakomeza, ahubwo ko ari umutwaro uhoraho waremerera iterambere ry’igihugu, bigasaba ko cyishyura ikiguzi nubwo atari cyo cyaba cyabiteje.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ibikorwa bya CVF birimo gushyiraho uburyo bw’imari buzafasha ibihugu byugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kigega Lifeline Fund.

At “Dushyigikiye Itangazo ry’Abayobozi ba CVF-V20 ndetse no gutangiza ikigega Lifeline Fund. Dushyigikiye kandi ko CVF-V20 ihabwa uburenganzira bwo kuba indorerezi muri Loni, kuko ibihugu byikorera uyu mutwaro bikwiye kugira ijwi rikomeye ahafatirwa ibyemezo bibireba.”

Yavuze kandi ko hakenewe ivugurura ry’imikorere y’urwego mpuzamahanga rw’imari kugira ngo ibihugu bigerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bibone ubushobozi bwo guhangana na zo.

Ati “Dukeneye inkunga y’imari itangwa ku buryo bworohereza abayikeneye ndetse n’ishoramari bihuye n’uburemere bw’ikibazo turimo gusobanura.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo ibikorwa byo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari ingenzi ku bihugu birimo u Rwanda, bidahagije mu gihe imyuka ihumanya ikirere ikomeje kwiyongera.

Ati “Twakubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zose z’imihindagurikire y’ikirere, ariko ntitugere ku ntego mu gihe imyuka ihumanya ikirere ikomeje koherezwa ku muvuduko biriho. Izo nshingano zireba mbere na mbere abayohereza ariko twese turazifite, kandi u Rwanda rwiteguye gukora ibirureba.”

Yagaragaje ko kimwe mu byihutirwa ari ugushyira mu bikorwa byuzuye amavugurura yakorewe i Kigali ndetse n’amasezerano ya Montreal agamije kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere.

Yagize ati “Ashyizwe mu bikorwa byuzuye, ashobora kugabanya ubushyuhe bw’Isi bukagera kuri dogere selisiyusi 0,5 mu mpera z’ikinyejana, kandi ahujwe no kunoza imikoreshereze y’ingufu, izo ngaruka zishobora kugera kuri dogere 1.”

Yatangaje ko mu Ugushyingo 2026, u Rwanda ruzakira inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal, izahurirana n’imyaka 10 ishize amavugurura yakorewe i Kigali ashyizweho umukono.

Mu nama ya CVF, u Rwanda rwatangije ihuriro ‘Friends of Kigali Amendment’ rigamije gushishikariza ibihugu byose kwemeza no gushyira mu bikorwa aya mavugurura, kongera ubufatanye ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ridahumanya ikirere.

Inama y'iri huriro yabereye i New York, abayobozi bayitabiriye baganira ku buryo imyuka ihumanya ikirere yagabanywa
CVF-V20 iyoborwa na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere itagabanyutse, ingaruka zakurikiraho zazatwara igihugu 5-7% by'umusaruro mbumbe mu 2050
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza