U Rwanda na Belarus byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’umutekano.
Ibi byagaragajwe ku wa 28 Nyakanga 2026 ubwo Ambasaderi Gen Maj Joseph Nzabamwita yashyikirizaga Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Belarus.
Belarus ifite ubukungu bushingiye cyane ku nganda, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi, ikaba izwi cyane mu gukora imashini z’ubuhinzi, ibikoresho by’inganda n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Belarus yabonye ubwigenge mu 1991 nyuma y’isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ihana imbibi n’ibindi bihugu birimo u Burusiya, Ukraine, Pologne, Lithuania na Latvia.
Perezida Lukashenko yavuze ko Belarus ishaka kongera ubufatanye n’u Rwanda mu by’ubukungu, abugaragaza nk’umusingi w’iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi mu rwego rwa politiki.
Ati “Belarus ishaka kwagura umubano wayo n’u Rwanda. Duha agaciro kihariye ubufatanye mu rwego rw’ubukungu nk’umusingi wo kubakiraho umubano mu rwego rwa politiki.”
Lukashenko yasabye ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwongererwa imbaraga, ndetse hakajyaho komisiyo ihuriweho yagira uruhare mu guteza imbere imishinga y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi.
Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko yishimiye inshingano nshya yo guhagararira u Rwanda muri Belarus, agaragaza ko azakora ibishoboka byose mu guteza imbere inyungu z’u Rwanda no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Ni icyubahiro cyinshi guhagararira igihugu cyanjye n’ubuyobozi bwacyo nka Ambasaderi udatuye muri Belarus. Nzaharanira guteza imbere inyungu z’u Rwanda n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu.”
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Belarus bwaganiriweho mu bihe bitandukanye, aho ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gukorana mu rwego rw’ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga mu itumanaho, uburezi n’umutekano.
Belarus kandi yagaragaje ubushake bwo gufasha u Rwanda kubona imashini zifashishwa mu buhinzi ndetse no gutanga serivisi zo kuzitaho.
Muri Kanama 2025, Ambasaderi Nzabamwita unahagarariye u Rwanda mu Burusiya, yaganiriye na Ambasaderi wa Belarus mu Burusiya, Aleksandr Rogozhnik, ku buryo ibihugu byombi byateza imbere ubufatanye muri izi nzego.
Iyi ntambwe ije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano hagati yarwo n’ibihugu bitandukanye ku Isi, rushaka amahirwe mashya mu bucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’inzego zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!