IGIHE

U Rwanda mu nzira zo kugira uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ibinyabiziga

0 17-07-2026 - saa 11:41, Ntabareshya Jean de Dieu

Polisi y’u Rwanda yatanze icyizere cyo kuba uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’u Rwanda rwajya ku rwego mpuzamahanga.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, wagaragaje ko hari umushinga wo gutunganya ibijyanye n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda, rukaba mpuzamahanga.

Yabigarutseho ubwo yasubizaga ku butumwa bw’Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wa Radio TV10 kuri X ubwo yari ashyizeho ubutumwa yahawe n’umwe mu baturarwanda wagaragaje ko hari impungenge ku kuba uruhushya rw’u Rwanda rutari mpuzamahanga.

Uwo muturage yagaragaje ko abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bahura n’imbogamizi zo kuba babona akazi mu bindi bihugu kuko basabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mpuzamahanga.

Ati “Hari ikibazo gikomeje kubangamira abashoferi b’Abanyarwanda batwara amakamyo bifuza kubona akazi mu mahanga. Kenshi basabwa International Driving Permit (IDP), ariko bakayibura kuko u Rwanda rutarayitanga.”

“Nyamara, biragaragara ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yerekeye gutwara ibinyabiziga i Genève, kandi rwabaye umunyamuryango wayo ku wa 5 Kanama 1964. Ni yo mpamvu mbasaba ko mwadukorera ubuvugizi, mukadufasha kubaza impamvu ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa ku buryo Abanyarwanda babasha guhabwa International Driving Permit.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yahise asobanura ko u Rwanda rufite umushinga wo gutanga uruhushya mpuzamahanga.

Ati “Ni byo koko hari umushinga wo gutunganya “International Driving Permit” hakaba hategerejwe iteka rya Minisitiri riteganya ibijyanye na yo.”

U Rwanda mu nzira zo kugira uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga Mpuzamahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza