Umushoramari Karera Denis yagaragaje ko u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwari rwasenyutse bikomeye ndetse Umujyi wa Kigali wari igihuru.
Yabigarutseho mu Kiganiro, Waramutse Rwanda cya Televiziyo y’u Rwanda. Karera yagaragaje ko mu myaka 32 ishize, ibijyanye n’ishoramari n’ubwubatsi byagiye bitezwa imbere kandi byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Yerekanye ko ubwo yari Perefe wa Gisenyi, yabajije abacuruzi bari bahari bakomeye asanga ni babiri gusa barimo umwe wari ufite amakaziye y’inzoga 800 n’undi wari ufite igaraje na hoteli iciriritse ariko kuri ubu abashoramari b’Abanyarwanda usanga bakora ibikorwa by’ishoramari ry’arenga miliyoni 40$.
Ubwo yabazwaga uko Umujyi wa Kigali wari umeze, Karera yasobanuye ko wari Umujyi uri mu gihuru, utawugereranya n’uko uyu munsi bimeze.
Ati “Yewe mvuze ngo byasaga nabi, byaba ari ukutabiha izina bikwiye. Twari mu gihuru cyitwa umujyi. Hano icyitwaga umujyi ntabwo cyari umujyi. Ku Muhima hariya habaga umurongo w’amaduka make, iruhande hari inzu, ihene, inka, iruhande rw’ahahoze Radio Rwanda. Ntabwubatsi bwari hariya rwose, byari biteye isoni.”
Yerekanye ko bimwe mu bifasha abashoramari gutera intambwe, harimo ingingo irebana no gushora mu gucunga umutekano, ubutajegajega bw’ifaranga ndetse n’umuco wo guhaha ugenda ukura.
Yanagaragaje ko kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), gushyira imbaraga mu kunoza itangwa ry’imisoro n’amahoro no gushyira imbaraga mu Kigo cyari gishinzwe gushishishikariza abashoramari gushora imari cyaje guhinduka RDB uyu munsi.
Yakomeje ati “Iyo ubuyobozi budatanga icyerekezo, ubucuruzi bwa magendo ntibwavaho, ishoramari ry’ingenzi ntabwo ryabaho, buri muntu yaba atekereza ngo nshinguremo iki?”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko kuri ubu u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu bwizewe ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Buriya kwizerwa k’ubukungu bw’Igihugu ku rwego mpuzamahanga na byo ni ingenzi cyane kubera ibintu bibiri. Icya mbere ni ishoramari, iyo igihugu kitizewe abashoramari b’abanyamahanga bafite ubushobozi bwinshi ntabwo batinyuka gushora imari yabo kuko biba bisaba igihe kinini ngo amafaranga yabo abashe kunguka. Icya kabiri iyo Igihugu ntigishobora gufata inguzanyo mu gushyira mu bikorwa imishinga minini.”
Yongeyeho ati “Iyo ubukungu bw’igihugu butizewe ntabwo gishobora kugurizwa, ubu u Rwanda rurizewe, abashoramari bo hanze benshi bashora imari mu Rwanda n’Abanyarwanda na bo bafata amafaranga yabo bafatanyije n’abanyamahanga bagashora mu bikorwa bitandukanye, mu nganda, ibikorwaremezo n’amahoteli n’ibindi byinshi.”
Yerekanye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4$ mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$, aho buri mwaka buzamuka nibura 8%.
Izo mpinduka kandi zagiye zijyana n’imibereho y’Abanyarwanda yagiye ihinduka aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Umunyarwanda yabarirwaga 200$ ariko kuri ubu akaba arenze 1150$ ku mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!