Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ku mugaragaro ingendo zihuza Umujyi wa Muscat na Kigali, mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika.
Indege ya mbere yageze i Kigali kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, saa Sita n’iminota 50’ z’amanywa.
Umuhango wo gutangiza iki cyerekezo gishya wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muscat, witabirwa n’abayobozi ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo SalamAir, Oman Airports, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Oman, Ambasade y’u Rwanda muri Oman, abafatanyabikorwa mu by’indege, ubukerarugendo ndetse n’itangazamakuru.
Muri uru rugendo rwa mbere harimo intumwa zaturutse muri Oman zigiye kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza itangizwa ry’iki cyerekezo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman, CG Dan Munyuza, yavuze ko gutangizwa kw’iki cyerekezo ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Oman.
Yashimye Guverinoma ya Oman yemeye gutangiza ingendo i Kigali, ashimangira ko ari urugendo rw’amateka.
Ambasaderi Munyuza yagaragarije ko mu gihe RwandAir na yo yashaka gutangiza ingendo zerekeza muri Oman izahabwa ubufasha bwihuse kandi ikaba yatangira igihe cyose yaba yiteguye.
U Rwanda rwishimiye iyi ntambwe izagira uruhare mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kongera imikoranire hagati y’abaturage babyo.
Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Mans, yavuze ko gutangiza ingendo zijya i Kigali ari ikimenyetso cy’iterambere ry’iyi sosiyete mu kwagurira ibikorwa byayo ku masoko mashya afite amahirwe mu bukerarugendo n’ubucuruzi.
Ati “Gutangiza ingendo zacu zijya i Kigali ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa SalamAir rwo kwagura ibikorwa byayo, mu gihe dukomeza kugera ku masoko mashya afasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi no kongera uburyo bwo gutwara abantu ku rwego mpuzamahanga.”
SalamAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru hagati ya Muscat na Kigali, ku wa Mbere no ku wa Kane, ikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.
Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman, H.E Hamood Khalfan Al Busaidi, yashimye intambwe ibihugu byombi byateye, yemeza ko bizafasha abaturage b’ibihugu byombi by’umwihariko abakora ubucuruzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yashimangiye ko kwagura ubwikorezi bwo mu kirere, biri mu ntego zo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Minisitiri Col Bizimungu yavuze ko u Rwanda rwiteze ko umubare w’abarusura bavuye mu Burasirazuba bwo Hagati uziyongera ndetse bikazana n’amahirwe y’ishoramari kandi ko Abanyarwanda bagiye kujya bakora ingendo biboroheye kandi bibahendukiye.
Yagize ati "Hari abo dufite bajyaga kurangura nk’ibintu hariya Dubai, hari abandi bajyaga muri Aziya, hari abandi bajyaga i Burayi baciye mu ngendo zitandukanye banyura mu bindi bihugu ariko iyi ndege iradufasha ku buryo umuntu agenda mu buryo bwihuse kandi bikagabanya igiciro ku bantu bacu, baba Abanyarwanda cyangwa se abakorera mu Rwanda n’abandi bava muri Oman cyangwa mu bindi bice baza mu Rwanda.”
Abagenzi ba SalamAir bazanagira amahirwe yo gukomeza ingendo zabo bajya mu bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya, Afurika n’u Burayi.
Iki cyerekezo gishya cy’indege kije gikurikira izamuka ry’imikoranire hagati y’u Rwanda na Oman, kizagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!