Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yabaye iya mbere muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza mu 2026, ihabwa na Skytrax igihembo cya “Best Airline Staff in Africa 2026”.
RwandAir yatangaje ko yishimiye iki gihembo, ishimira abagenzi bakomeje kuyigirira icyizere n’abakozi bayo bagira uruhare mu gutanga serivisi haba mu ndege no ku bibuga by’indege.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, RwandAir yashimiye abagenzi bayo bakomeje kuyigirira icyizere.
RwandAir yanashimiye by’umwihariko abakozi bayo, ivuga ko iki gihembo ari icyabo kubera uburyo bakorana urugwiro, ubunyamwuga n’ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi.
Iki gihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026 cyibanda ku mikorere y’abakozi ba sosiyete z’indege n’uburyo bakira ndetse bagaha serivisi abagenzi, haba mu ndege cyangwa mu bikorwa byo ku bibuga by’indege.
Mu bihembo bya Skytrax 2026, RwandAir kandi yashyizwe muri sosiyete 10 za mbere muri Afurika, iza ku mwanya wa gatanu mu cyiciro cya Best Airlines in Africa, inyuma ya Ethiopian Airlines, EgyptAir, Air Mauritius na Royal Air Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!