IGIHE

RwandAir yabaye iya mbere muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza

0 19-09-2026 - saa 09:43, Jean de Dieu Tuyizere

Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yabaye iya mbere muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza mu 2026, ihabwa na Skytrax igihembo cya “Best Airline Staff in Africa 2026”.

RwandAir yatangaje ko yishimiye iki gihembo, ishimira abagenzi bakomeje kuyigirira icyizere n’abakozi bayo bagira uruhare mu gutanga serivisi haba mu ndege no ku bibuga by’indege.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, RwandAir yashimiye abagenzi bayo bakomeje kuyigirira icyizere.

RwandAir yanashimiye by’umwihariko abakozi bayo, ivuga ko iki gihembo ari icyabo kubera uburyo bakorana urugwiro, ubunyamwuga n’ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi.

Iki gihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026 cyibanda ku mikorere y’abakozi ba sosiyete z’indege n’uburyo bakira ndetse bagaha serivisi abagenzi, haba mu ndege cyangwa mu bikorwa byo ku bibuga by’indege.

Mu bihembo bya Skytrax 2026, RwandAir kandi yashyizwe muri sosiyete 10 za mbere muri Afurika, iza ku mwanya wa gatanu mu cyiciro cya Best Airlines in Africa, inyuma ya Ethiopian Airlines, EgyptAir, Air Mauritius na Royal Air Maroc.

Skytrax yagaragaje ko RwandAir ifite abakozi beza muri Afurika
Abakozi ba RwandAir bashimiwe kuba indashyikirwa
Guha abagenzi serivisi inoze ku bibuga by'indege, mu ndege no mu ngendo ni byo byahesheje abakozi ba RwandAir iri shimwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza