IGIHE

REB igiye gutanga imashini za ‘Orbit Reader 20’ kuri buri munyeshuri mu batabona

0 4-04-2022 - saa 16:20, Kanamugire Emmanuel

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board: REB) bwatangaje ko bugiye gukwirakwiza imashini zifasha mu myigire y’abafite ubumuga bwo kutabona (Orbit Reader 20) zikagera kuri buri mwana mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bw’abari muri iki cyiciro.

Ni umuhigo iki kigo cyihaye kuri uyu wa 4 Mata 2022, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikoreshwa ry’izi mashini mu burezi bw’u Rwanda ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Orbit Reader 20 ni imashini ifasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwandika no gusoma bakoresheje uburyo bwa ’braille’. Umunyeshuri ashobora guhanahana amakuru na mwarimu kuri telefone hakoreshejwe blutooth cyangwa hakifashishwa USB.

Ikoreshwa ryazo ryari rimaze igihe rikorerwa igerageza abanyeshuri batabona bakaba barazishimiye ko zoroshya akazi ka mwarimu n’umunyeshuri.

Orbit Reader 20 ikoranye ikoranabuhanga rijya kumera nk’irya mudasobwa ku buryo kuyikoresha byoroha. Umunyeshuri ashobora gufungura ‘file’ nk’uko bikorwa muri mudasobwa akagira ibyo yandika akabibika akaba yabisangiza umwari umwigisha.

Bitandukanye n’imashini ya braille yari isanzwe. Usibye kuba iremera bikaba byagora abafite intege nke kuyikorsha, yateraga n’urusaku mu gihe cyo kwandika ndetse hagakoreshwa agashinge ku buryo umuntu yashoboraga kwikomeretsa.

Hategekimana Joseph, umunyeshuri utabona wiga mu mashuri yisumbuye muri HVP Gatagara, yavuze ko iyi mashini ifite umumaro munini haba mu kwihutisha amasomo n’ubushobozi bwo kubika amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati "Inyandiko iyo ari yo yose umuntu yayishyiraho akayisoma. Nko ku masomo y’amateka n’ubumenyi bw’isi asanzwe ari maremare byasabaga gukoresha uburyo busanzwe bukenera impapuro nyinshi ziba zizasaza none kuba ayo masomo yashyirwa kuri Orbit Reader 20 bizafasha ibintu byinshi cyane.”

Yakomeje agira ati "Nk’uko leta yashyizeho gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (One Laptop Pere Child), twifuza ko ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona hajyaho gahunda ya ‘One Orbit Reader’ mu mashuri kugira ngo natwe tubashe kugendana n’ikoranabuhanga nk’abanyeshuri bagenzi bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko ikoreshwa rya ‘Orbit reader 20’ ari intambwe nziza, yemeza ko hagiye gukorwa ibishoboka zikagera kuri buri munyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Ni igikorwa cyiza cyane. Zimwe mu nshingano za REB ni ugukora uko dushoshoboye kugira ngo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risakare mu mashuri yose cyane ko dufite n’uburezi budaheza. Dusanzwe dutanga mudasobwa ku barimu n’abanyeshuri. Izi Orbit Reader 20 tugiye gutangira kuzikwirakwiza mu mashuri yihariye cyane ko twabonye ko zitanga umusaruro kandi zikazafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza, ireme ry’uburezi rigatera imbere.”

Yakomeje ati “Zashyizwe mu byo REB igomba kwihutira gukora ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bizatangira gutangwa mu mashuri yihariye kugira ngo abana batangire bige nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibifite mu nshingano gutanga uburezi budaheza.”

Perezida w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Dr Mukarwego Beth, yavuze ko imyigire y’abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda yari ifite ibibazo bikomeye ku bijyanye n’ibitabo, imfashanyigisho.

Yavuze ko kugira ngo umwarimu abashe kuvugana n’umunyeshuri, yandike imikoro cyangwa ibizamini akosore ndetse abone amanota ku gihe nk’abandi bana byari bogoranye ariko Orbit Reader izajya ifasha umwarimu gukosora umwana vuba no gukora ikizamini ari kumwe n’abandi bitandukanye n’uko mbere igihe cy’ibizamini cyageraga abatabona bagahabwa icyuma cyabo.

Orbit Reader 20 ihagaze ku madolari ari hagati ya 750 na 900. Kugeza ubu hamaze gutangwa 75 mu mashuri atandatu yatangirijweho iki gikorwa ku bufatanye bwa REB, Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of the Blind) n’Umuryango Kilimanjaro Blind Trust Africa.

Gahunda ni uko zigezwa mu mashuri yose yihariye. Abarimu bagera ku 10 n’abatekinisiye 10 ni bo bamaze guhugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’izi mashini. Bisaba ko umunyeshuri hamwe n’umwarimu bagomba kuba bafite iyi mashini kugira ngo imyigire igende neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko 10% by’abatuye isi bafite ubumuga.

Mu Rwanda baharurwa abafite ubumuga bwo kutabona bagera kubihimbi 55. Kugeza ubu abanyeshuri batabone bagera kuri 377 ni bo bamenyekanye aho baherereye mu bigo byihariye n’ibifite gahunda y’uburezi budaheza.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson ashyikiriza 'Orbit Reader 20' umwe mu barimu bigisha mu bigo by'abatabona
Bamw emu bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya 'Orbit Reader 20' mu mashuri yo mu Rwanda
Imashini ya Orbit Reader 20 ishobora gufasha mu myigire y'abafite ubumuga bwo kutabona
Imashini isanzwe ikoreshwa n'abafite ubumuga mu kwandika
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bo mu mashuri yageragerejweho ikoresha rya Orbit Reader 20 basobanura ibyiza byayo

Amafoto: Yuhi Augustin

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza