IGIHE

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite ba Amerika

0 30-07-2026 - saa 20:52, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayobowe na Depite Brett Guthrie usanzwe ayobora Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi mu muri iyo Nteko.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo, byibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu nzira y’iterambere n’inzira zo kwagura imikoranire mu nzego zirimo ubuvuzi, ingufu n’ishoramari.

Ubutumwa bwakomeje buti “Ibiganiro byabo byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’inzira zo kwagura imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, ingufu n’ishoramari.”

Iri tsinda Perezida Kagame yakiriye ririmo Troy Carter, Morgan Griffith, Russ Fulcher, Jay Obernolte, Cliff Bentz, Craig Goldman, na Julie Fedorchak.

Amerika ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda. Impande zombi zifatanya mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, uburezi, ingufu, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.

Nko muri Gicurasi 2026 u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Amerika yo guteza imbere ingufu za nucléaire.

Icyo gihe kandi rwagiranye amasezerano n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Holtec International, gikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi.

Holtec International ikora Small Modular Reactors zifashishwa mu kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi. Ni yo izaha u Rwanda izo mu bwoko bwa SMR-300 rushaka gukora. U Rwanda rurashaka ko SMR ya mbere igomba kuba ikora nibura mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.

Mu buzima na ho Amerika yafatanyijwe n’u Rwanda mu mishinga myinshi. Nko mu mpera za 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ [miliyari 330 Frw], akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

U Rwanda kandi rwishimira kuba ishoramari ry’Abanyamerika rikomeje kwagurwa mu Rwanda, nk’ubufatanye bw’Ikigo cya Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika bituma hoherezwa amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Wolfram muri iki gihugu n’ibindi.

Mu bijyanye n’ishoramari raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.

Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

Perezida Kagame yaganiriye n'abadepite ba Amerika ku bijyanye n'imikoranire mu nzego zirimo ubuzima n'ingufu
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'adepite ba Amerika byibanze ku iterambere ry'u Rwanda n'uburyo ibihugu byombi byakwagura imikoranire
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abadepite ba Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza