IGIHE

Perezida Kagame yakiriye impapuro z’abambasaderi ba Oman na Nouvelle-Zélande

0 29-07-2026 - saa 18:54, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Oman n’uwa Nouvelle-Zélande.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi n’uwa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko yakiriye abo bambasaderi banamugezaho izo nyandiko zabo zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubutumwa bukomeza buti “Ku gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abo ni Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi wa Oman mu Rwanda na Olivia Charlotte Owen wa Nouvelle-Zélande.

Umubano w’u Rwanda na Oman usanzwe ari mwiza guhera mu bihe bitandukanye ndetse hari n’abaturage bo muri Oman babaye cyane mu Rwanda.

Nk’ubu uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman, Hamood Khalfan Al Busaidi, yavukiye mu Rwanda ku mubyeyi y’umugabo w’umunya-Oman na nyina w’Umunyarwanda. Nubwo amaze imyaka myinshi muri Oman, azi kuvuga neza Ikinyarwanda.

Hari kandi abandi Banya-Oman bavukiye mu Rwanda cyangwa bari mu Rwanda kubera ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza.

U Rwanda na Oman kandi bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye aho kuri ubu Sosiyete y’indege ya SalamAir yatangije ingendo zihuza Muscat na Kigali.

Ni ingendo zatangijwe ku wa 21 Nyakanga 2026, zikaba ziba nibura kabiri mu cyumweru. Zitezweho kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, imibanire myiza n’imikoranire y’impande zombi.

Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Amb. Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, azaba afite icyicaro i Nairobi, ni mu gihe uw’u Rwanda muri icyo gihugu na we afite icyicaro mu Misiri.

Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Oman byagiranye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi, ingendo zo mu kirere, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibindi.

Ku rundi ruhande u Rwanda na Nouvelle-Zélande na byo bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi n’ubufatanye bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 17 Mata 2012.

Ibihugu byombi bisangiye ubucuti binyuze mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’izindi nzego mpuzamahanga.

Bishaka gukomeza guteza imbere imikoranire hagati yabyo cyane cyane mu nzego zifitiye impande zombi akamaro, zirimo ubuhinzi, ingufu zisubira, kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’ibindi.

Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, azaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi mushya wa Oman mu Rwanda, Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi
Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Rwanda, Olivia Charlotte Owen, yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, yakiriwe mu cyubahiro
Ubwo Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi yageraga muri Village Urugwiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza