IGIHE

Perezida Diomaye Faye yatangije ishyaka rye rya politiki

0 26-07-2026 - saa 09:44, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ku mugaragaro ishyaka rye rishya rya politiki, ibintu bishimangira gutandukana kwe n’uwahoze ari inshuti ye ya hafi Ousmane Sonko, uyobora ishyaka riri ku butegetsi rya Pastef, ndetse bikaba bishobora gutuma haba ihangana rikomeye rya politiki.

Ishyaka rishya rya Faye ryitwa Republican Patriots, rije gushyira ku mugaragaro amakimbirane yari amaze amezi agaragara hagati ye na Sonko.

Aba bombi bageze ku butegetsi mu mwaka wa 2024 binyuze mu ishyaka rya Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Éthique et la Fraternité).

Mu byumweru byabanjirije gutangizwa kw’iri shyaka, abayobozi benshi ba Pastef bayikuyemo berekeza mu ruhande rwa Perezida Faye.

Muri bo harimo abayobozi bo mu ntara n’abagize urwego rw’urubyiruko rw’ishyaka. Hari kandi bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Alliance for the Republic (APR) bifatanyije na Faye.

Ubucuti bwa Faye na Sonko, bwari bwarashimangiwe mbere y’amatora ya Perezida yo mu 2024, bwaje kuzamo agatotsi bitewe n’amakimbirane ku byemezo bikomeye bya politiki, cyane cyane uburyo Sénégal yagombaga kuganira na International Monetary Fund ku nguzanyo mu gihe igihugu cyugarijwe n’umwenda munini.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Faye yakuye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Icyakora, ishyaka rya Pastef ryakomeje kugira ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Sonko yahise atorwa kuba Perezida wayo.

Muri Gicurasi, Faye yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Lo, nyuma hakurikiraho gushyiraho Guverinoma nshya itarimo n’umwe mu bagize Pastef, nyuma y’uko Sonko atangaje ko ishyaka rye ritazitabira iyo Guverinoma.

Nubwo bimeze bityo ariko mu gihe biyamamazaga mu 2024, Faye na Sonko bari basezeranyije abaturage guhanga imirimo mishya ku rubyiruko, kurwanya ruswa no kongerera Sénégal inyungu iva mu mutungo kamere wayo, harimo peteroli, gaz n’amabuye y’agaciro.

Icyakora, ibyo byifuzo byagoranye kubigeraho kubera ko imyenda ya Sénégal yakomeje kwiyongera. Nyuma yo kujya ku butegetsi, ubuyobozi bushya bwavuze ko bwasanze ubutegetsi bwabubanjirije bwarahishe amakuru ku myenda ifite agaciro ka miliyari z’amadolari.

Ishyaka rishya rya Perezida Faye riteganya gutuma habaho guhangana gukomeye hagati y’aba bahoze bafatanya, bikazagaragarira cyane mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2027 no mu kwiyamamaza kw’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2029.

Perezida Diomaye Faye yatangije ishyaka rye rya politiki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza