Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, Paul Kagame, yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kwiyubakamo imbaraga nyinshi ku buryo bakwiye gukomeza kwitega byinshi mu bihe biri imbere.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yamenyesheje Kagame ko abo muri aka Karere batewe ishema no kuba Dr. Ngirente avuka iwabo, mu murenge wa Coko.
Kagame yibukije abaturage ko igikorwa berekezamo ari ugotora, kandi ko gutora ari ikimenyetso cy’uko biyemeje gukomeza urugendo rwo guteza imbere u Rwanda.
Ati “Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora ku itariki 15. Mu minsi mike iri imbere ni ugutora! Gutora ni uguhitamo. Ku gipfunsi, ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze rero, uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu, ukareba aho tuvuye, ukareba urugendo tumaze kugenda kugeza uyu munsi, uko gutora ubundi byari bikwiye koroha ariko abantu ni abantu. Politiki ni politiki.”
Yakomeje ati "Amateka yacu, twibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byadutesha umutwe. Ibyiza rero, ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe n’aba badamu bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya. Muzi n’impamvu ariko? Icyo gihango ni cyo twubakiraho. Ni kimwe mu mpamvu.”
Umukandida wa FPR yasobanuye ko indi mpamvu Abanyarwanda bakwiye kwitega byinshi byiza mu gihe kiri imbere ari uko ubushobozi bwabo bwiyongereye, ubumenyi buriyongera, umubare w’abatuye mu Rwanda barimo abemerewe gutora bariyongera.
Ati "Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Ubu tumaze kugera kuri miliyoni 14, abazatora ni miliyoni 8 [zirengaho]. Izo miliyoni ni abantu, ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu. Ni twebwe twahisemo kwiyubaka, tukongera tukubaka igihugu cyacu cyasenywe na politiki mbi n’abayobozi babi.”
Kagame yavuze ko mu bushobozi Abanyarwanda biyubatsemo harimo no kwiyubakamo abayobozi bazima mu nzego zitandukanye z’igihugu. Yongereyeho ko bose hamwe bagomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.
Kagame yavuze ko igikorwa cy’amatora kidakwiye kubera Abanyarwanda imbogamizi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, ahubwo ari ikimenyetso gihamya ko biteguye gukomeza uru rugendo.
Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi, n’ubundi ni byo bitubereye, kubikora tukabiteza imbere, bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta we usigara inyuma. Tuzafatanya. Turi Abanyarwanda, hanyuma nyuma yo kuba Abanyarwanda, tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni rwo ruza imbere rero. Ni bwo bwa bumwe tuvuga.”
Umukandida wa FPR yashimangiye ko uko Abanyarwanda batandukanye bibaha amahirwe yisuzumbuyeho ndetse n’imbaraga nyinshi zo guteza imbere igihugu. Ati “Iyo bihuye, bibamo imbaraga zikubye inshuro z’abantu bagiye hamwe.”
Yasobanuye ko Abanyarwanda bagomba kugira umutekano urinda ibyo bagezeho, kuko nta muntu wakwifuza ko inzu yubatse imugwa hejuru, yibutsa by’umwihariko urubyiruko ko rufite inshingano yo kuwukomeza.
Ati “Maze rero, kuriya gutora itariki 15, nimujya gutora, gushyiraho igikumwe, aho ugishyira, ni ukwibuka aya mateka yose twavugaga, agomba guhinduka n’imbere aho tugomba kujya, ibihatugeza. Ni ku gipfunsi, ni FPR, ni mwebwe. Turabizeye rero muri cya gihango. Igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima, bigeza abantu kure.”
Yasabye abatuye mu Gakenke n’utundi turere two mu ntara y’Amajyaruguru gufata iya mbere mu guteza imbere u Rwanda, akomoza ku ishema abo muri aka karere batewe no kuba Minisitiri w’Intebe Ngirente avuka iwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!