IGIHE

Nyagatare: Impungenge ku gishanga cya Muvumba P8 cyangiritse

0 24-08-2026 - saa 08:26, Niyontegereje Etienne

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare barasaba inzego bireba kubafasha gutunganya igishanga cya Muvumba P8, bavuga ko cyangiritse ku buryo hari ibice bitageramo amazi, mu bindi hakamera ibyatsi birimo ibiberanya, bigatuma batabasha kongera kuhahinga.

Iyo ugeze mu gishanga cya Muvumba P8, ubona ibice bitageramo amazi ndetse n’ahandi hadaheruka guhingwa. Abaturage bavuga ko ibi bibatera ibihombo byinshi.

Manishimwe Jean Paul wo mu Kagari ka Rugari, mu Murenge wa Mimuri yagize ati “Ubu twarahombye kuko mbere kitarangirika twarahahingaga tukeza, bityo iterambere ry’umuturage rikazamuka ndetse n’iry’igihugu muri rusange. Ubu abahinzi turi mu bihombo. Icyo twifuza ni uko cyakorwa tukongera guhinga, tukabona umusaruro.”

Manishimwe avuga ko uretse ibihombo baterwa no kudahinga iki gishanga, hari n’inyoni zituruka mu byatsi by’ibiberanya n’urukangaga zikangiza umuceri uhinzwe hafi yaho.

Yagize ati “Ingaruka bitugiraho ni uko iyo umuceri weze, inyoni zituruka muri ibi byatsi ziraza zikawona. Tukaba twasaba ko hari icyo ababishinzwe badufasha. Ikindi kibazo tugira ni uko hari abahinzi batabona amazi, bigatuma tutabona umusaruro Iyo nta mazi ahari, biragora guhagarika ibyatsi no kubagara.”

Rusingizandekwe Jean Baptiste yavuze ko abaturage bakeshaga iki gishanga imibereho kubera ko cyavagamo umusaruro mwinshi w’umuceri.

Ati “None ubu cyarangiritse, duhomba umusaruro w’umuceri ndetse bitugiraho ingaruka no ku byo duhinga ku musozi, kuko inyamaswa zivamo zikangiza imyaka. Turasaba inzego bireba kudufasha iki gishanga kigakorwa.”

Muneza Jean Claude yagize ati “Iyo nta mazi abonetse, abantu ntibabona umusaruro mwiza. Birakwiye ko hakorwa imiyoboro y’amazi agera muri iki gishanga kugira ngo tubone umusaruro ukwiye.”

Nzayisenga Jean d’Amour wo mu Murenge wa Rwempasha yavuze ko umuyoboro w’amazi ajya mu gishanga utunganyijwe neza, bakongera guhinga bakeza nka mbere.

Ati “Igihingwa cy’umuceri gikenera amazi. Iyo yabuze, bigira ingaruka mbi ku musaruro. Iriya kanali bayikoze neza, ariko bisa n’aho ifite ubushobozi buke, amazi ntagerayo ku buryo bworoshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Ikibazo cya hariya turakizi kandi cyanatangiye gushakirwa igisubizo, dufatanyije n’umushinga CDAT ukorera muri RAB. Bitarenze uyu mwaka, kiriya gishanga kizaba cyatangiye kuvugururwa.”

Visi Meya Matsiko yavuze ko iki gishanga n’ibindi birimo icya Kagitumba bizavugururwa mu buryo bujyanye n’igihe kugira ngo gitange umusaruro kurushaho.

Yakomeje agira ati “Kizavugururwa mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo, haba mu bikorwaremezo no mu rwego rwo kongera umusaruro, kimwe n’ibindi bishanga nka Kagitumba ndetse n’ibindi bishanga bitandukanye, kugira ngo bigire amazi ahagije n’ibikorwaremezo, ku buryo abahinzi bashobora kugena uko amazi akoreshwa, n’iyo yaba yabaye menshi, bakagena uko akoreshwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko mu gishanga cya Muvumba P8 hazatunganywa ubuso bungana na hegitari 1500.

Abahinzi b'umuceri bavuga ko iki gishanga kitakigeramo amazi uko bikwiye
Iki gishanga kigaragaramo igice kinini cyumagaye
Umusaruro uva muri iki gishanga ni muke ku wo abahinzi bifuza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza