IGIHE

Nta murwayi ukwiye kwicwa n’inzara-Madamu Jeannette Kagame yashimye umusanzu wa Solid’Africa

0 26-07-2026 - saa 13:34, Ntabareshya Jean de Dieu, Tuyishimire Umutesi Celine

Madamu Jeannette Kagame, yashimye umusanzu w’Umuryango wa Solid’Africa wizihije imyaka 15 umaze wita ku barwayi batagira kirengera n’abarwaza mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, yerekana ko nta murwayi ukwiye kwicwa n’inzara.

Solid’Africa yatangiye ifasha abarwayi batanu kubona amafunguro ya buri munsi. Kuri ubu imaze gutanga amasahane miliyoni 12 mu myaka imaze ukora.

Ku wa 24 Nyakanga 2026, habaye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 15 uyu muryango umaze ukora, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeanette Kagame, abayobozi bakuru ba Solid’Africa, abafatanyabikirwa n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye uyu muryango wiyemeje gukemura ikibazo cy’abarwayi batagira abarwaza cyari mu bitaro byo mu Rwanda ndetse agaragaza ko Imbuto Foundation izakomeza gukorana bya hafi n’uyu muryango.

Ati “Tuvugishije ukuri nta murwayi ukwiye kwicwa n’inzara. Isabelle (uwashinze Solid’Africa) yabaye nk’urumuri rwabimburiye abandi aho yatangiranye n’inshuti ze, abakorerabushake n’abandi bahisemo kuba nka we. Mwatwibukije ko hari icyo natwe twakora bityo abantu batandukanye batangira gukorana kugira ngo nyuma ya buri sahane habe hari indi.”

Umuyobozi mukuru wa Solid’Africa, Nassir Katuramu, yagarutse ku mateka y’uyu muryango agaragaza ko watangijwe n’abagore batatu, Isabelle Kamariza, Mama Zouzou na Ariane Inkesha, batangiye bagemurira abarwayi batagira abarwaza barwariye mu bitaro bya CHUK.

Ati “Batangiranye n’abarwayi batanu babaha igikoma, umugati, amata, ibiryo bitekeye. Batangirana n’abo batanu babizeza ko batazongera kubura amafunguro.”

Katuramu yasobanuye ko abafashwaga bagiye biyongera ku buryo kugeza uyu munsi bamaze gutanga amasahane miliyoni 12. Mu mwaka wa 2025 hatanzwe amasahane miliyoni 3,2 yafashije abarwayi bagera ku bihumbi 130.

Uyu muryango kandi ntabwo wita ku barwayi gusa, ahubwo waguye n’ibikorwa byabo ugera no ku bana aho bafite gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. Kuri ubu ugera ku bana barenga ibihumbi 15. Intego y’iyi gahunda ni uko nibura mu 2030 izaba igera ku bana ibihumbi 255 bo mu bigo 160.

Si ibyo gusa, uyu muryango wafashije n’abahinzi 7000 kubona amasoko ndetse ufite gahunda yo gufasha abahinzi barenga ibihumbi 50 kubona amasoko bitarenze 2035 binyuze muri gahunda ya Farm-to-plate.

Imbuto Foundation yatangiye gukorana na Solid’Africa mu 2014, aho bafatanyije bubatse igikoni cya mbere cya Solid’Africa kiri i Rusororo kugira ngo gifashe gutekera abantu benshi kuko ubusanzwe byakorerwaga mu rugo rw’abatangije Solid’Africa.

Isabelle Kamariza yavuze ko mu myaka Solid’Africa imaze itari gukomera iyo itagira abafatanyabikorwa beza bayifashije muri uru rugendo rwayo.

Ati “Imyaka myinshi ishize, ibyo twagezeho byose twabifashijwemo n’abantu ba hano mu Rwanda, inshuti, imiryango, abakorerabushake, n’abandi bose bitanze kugira ngo dufashe abantu.”

Yashimiye kandi Guverinoma y’u Rwanda, Imbuto Foundation, n’abandi baterankunga bafashije uyu muryango kugera ku ntego zawo.

Jean Bosco Ruzibiza, uru mu bafashishwe n’uyu muryango kubona amafunguro no kwishyura ibitaro mu 2010, yagaragaje ko iyo uyu muryango utamuba hafi atazi uko byari kumugendekera.

Ati “Ibyo bankoreye byari birenze kumfasha ahubwo babaye umuryango, na nyuma y’uko nsezerewe mu bitaro ntabwo bantereranye, bakomeje kunkurikirana kugeza nongeye kumererwa neza ndiyubaka.”

Esperance Niyigena wo mu Karere ka Rubavu na we yavuze ukuntu uyu muryango wamufashishije ubwo abana be bashyaga, ukamufasha kubitaho aho yagendaga abashakira ubuvuzi no hanze y’igihugu nko muri Tanzania na Kenya.

Ati “Ku bw’amahirwe make twabuze umwana wacu w’imyaka ine, ibintu byari bibabaje cyane ku muryango wacu ariko Solid’Africa yatubaye hafi, ikomeza gufasha umwana wacu w’imyaka itanu wari woherejwe muri Kenya kwivuza. Twamazeyo amezi atandatu bakomeza kudufasha n’igihe twajyaga kumuvuriza muri Tanzania.”

Abantu benshi bafashijwe n’uyu muryango barawushimiye ndetse bamwe muri bo bagaragaje ko bahise nabo batangira gukorana nawo mu bikorwa byabo byo gufasha abarwayi batagira abarwaza.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 y'umuryango Solid'Africa
Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa Solid'Africa mu gufasha abarwayi
Abantu batandukanye bahawe amahirwe yo gutanga ubuhamya
Umuryango wa Solid'Africa wishimiye intambwe umaze gutera mu myaka 15 ishize
Isabelle Kamariza washinze Solid'Africa yashimiye abafatanyabikorwa bose bakorana
Umuyobozi Mukuru wa Solid'Africa, Nassir Katuramu, yavuze ko uwo muryango umaze gufasha abarwayi benshi
Madamu Jeannette Kagame yashimiye umuryango wa Solid'Africa wibukije abantu benshi ko hari icyo bakora bagafasha abarwayi
Ibirori byitabiriwe n'imiryango itandukanye yafashijwe na Solid'Africa
Umuryango Solid'Africa wizihije imyaka 15 umaze utanga ubufasha ku barwayi batagira abarwaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza