IGIHE

Nigeria: Hatangijwe iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda waguye muri gereza

0 21-06-2026 - saa 11:25, Ntabareshya Jean de Dieu

Urupfu rwa Benjamin Relasss, Umunyarwanda waguye muri gereza ya Kuje muri Nigeria, rwateje impagarara ndetse Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri iki gihugu rwahise rutangiza iperereza.

Urupfu rwa Benjamin Relasss, bivugwa ko rwaturutse ku kuba yararangaranywe mu gihe yari arwaye.

Yapfuye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, ategereje kuburana ku kirego kijyanye n’amafaranga mu Rukiko Rukuru i Abuja.

Yafunzwe by’agateganyo guhera mu 2023 nyuma yo kwangirwa kurekurwa agakurikiranwa adafunzwe, kubera ko hari impungenge ko ashobora gutoroka ubutabera cyane ko adafite ubwenegihugu bwa Nigeria.

Mu kumenya byinshi ku rupfu rwe, hatumijwe inama y’abayobozi yateguwe ikubagahu. Yibanze cyane ku rupfu rw’uwo Munyarwanda wari ufungiwe muri Gereza n’uko ubuzima bw’abandi bantu bafunzwe barwaye buhagaze.

Abatanze amakuru kandi bashinja Urwego rushinzwe Igorora, kwaka abagororwa amafaranga yo kugurira bagenzi babo barwaye impapuro z’isuku aho kubafasha kubona iby’ibanze.

Bivugwa ko imfungwa imwe isabwa gutanga ama-Naira 15.000 (11$).

Abatanze amakuru bagaragaza ko kugira ngo imfungwa yoherezwe mu bitaro byo hanze ya gereza biyisaba gutanga ikiguzi, ari na byo bivugwa ko byabaye intandaro y’urupfu rw’uyu Munyarwanda.

Ntacyo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri Nigeria, NCS, ruratangaza kuri iyo nkuru kuko n’Umuvugizi warwo CSC, Jane Osuji atigeze avugana n’abanyamakuru ba Sahara TV dukesha iyi nkuru.

Hatangijwe iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda waguye muri Gereza ya Kuje muri Nigeria
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza