Dr. Eugène Rwamucyo yongeye kugaragariza Urukiko rwa rubanda mu Bujurire ko ari umwere adakwiye kuryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu.
Mu 2024, Urukiko rwari rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Dr. Rwamucyo, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 27.
Yaburanye ubujurire kuva ku wa 9 Kamena 2026, agaragaza ko nta ruhare yagize mu byaha ashinjwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa busabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu no kumukatira igifungo cy’imyaka 30, na we yahawe umwanya kugira ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe.
Dr. Rwamucyo yahise abwira Urukiko ko ari umwere adakwiye guhanirwa ibyaha bya Jenoside ubushinjacyaha bumurega.
Ati “Njyewe ndi umwere.”
Nyuma y’ayo magambo, Inteko iburanisha uru rubanza yahise ijya kwiherera kugira ngo isuzume imiburanire y’impande zombi ndetse inafate icyemezo kuri uru rubanza.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwamusabiye gufungwa imyaka 30 kubera ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha yasobanuye ko nubwo imyaka ishize ari myinshi Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye abishwe bahora bibukwa kandi bazirikanwa.
Yongeye kwibutsa ko imanza zaburanishijwemo abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari nke cyane, asaba abacamanza gutanga ubutabera bukwiye.
Bwanagaragaje ko hari ibimenyetso birimo n’ubuhamya bwatanzwe mu rukiko rwashingiraho ruhamya Dr. Rwamucyo ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Uyu muganga wayoboye ikigo cy’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP) ni umwe mu bahanga bitabiriye inama ya Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yabereye muri iyi kaminuza.
Iyi nama yabaye tariki ya 14 Gicurasi 1994 yashishikarijwemo abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Dr. Rwamucyo ashinjwa kuvugiramo ijambo rishyigikira ubwicanyi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda izwi nka ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, ariko we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Hari abatangabuhamya bagaragaje ko Dr. Rwamucyo ubwo yari muri ibyo bikorwa byo gushyingura n’abari inkomere bakiri bazima yategekaga ko bajugunywa mu byobo kimwe n’abapfuye.
Biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kimenyekana bitarenze 17 Nyakanga 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!