IGIHE

Ndajya inama ko RIB itakoreshwa nk’igikangisho - Dr. Murangira

0 16-08-2026 - saa 15:39, Nsengiyumva Emmy

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga abibutsa ko uru rwego rudakwiye gukoreshwa nk’igikangisho.

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X, wasabye ko hatangira iperereza kuri Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy cyangwa umugabo we Shizzo, abashinja kwibasira abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Mu kumusubiza, Dr. Murangira yibukije uyu ukoresha urubuga rwa X ko, nubwo Tessy yasabye imbabazi, abantu badakwiye gukoresha RIB nk’igikangisho.

Ati “Usibye ko yasabye imbabazi ku magambo avuga ko atari meza yakoresheje, ndajya inama ko RIB yacu kandi yanyu itakoreshwa nk’igikangisho. Reka twese duharanire ko itaba urwego rukangitse, ahubwo ikaba urwego rwubashywe, byose ku neza ya rubanda.”

Nubwo ku rundi ruhande Tessy yasabye imbabazi, ku mbuga nkoranyambaga ntabwo yorohewe n’abakunzi ba Rayon Sports, kuko uretse we wise abafana ba Rayon Sports ‘abaturage’, umugabo we Shizzo yongeyemo umuriro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shizzo wababajwe n’uburyo abafana ba Rayon Sports bibasiye umugore we, na we ntiyaboroheye, kuko yageze aho akabita injiji.

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko agira inama abantu ko RIB batayigira igikangisho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza