Ikigo cya Leta gikora ubwikorezi, Ecofleet Solutions cyatangaje ko giteganya kuba nibura mu myaka 10 iri imbere 50% by’ingendo zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zikorwa hakoreshejwe imodoka zitwara abagenzi benshi mu buryo bwa rusange.
Intego y’Umujyi wa Kigali yo kongera umubare w’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ukava kuri 20% ukagera kuri 50% mu myaka 10 iri imbere, ntabwo izagerwaho gusa binyuze mu kongera imihanda cyangwa ibyerekezo bisi zijyamo, ahubwo izashingira cyane ku gutuma izi serivisi ziba zizewe, zihuse kandi zikurura abaturage ku buryo zibabera amahitamo ya mbere mu ngendo zabo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, ubwo yaganiraga na The New Times.
Yagize ati "Mbere y’ikorwa ry’iri vugurura, abantu bakoreshaga imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bari hafi 10% by’ingendo zose zakorwaga buri munsi muri Kigali. Ubu, imibare ya Ecofleet igaragaza ko uwo mubare wikubye kabiri ukagera kuri 20%."
Yakomeje avuga ko intego y’igihe giciriritse ari ukuzamura uwo mubare ukagera kuri 30%, naho mu gihe kirekire ukazagera kuri 50%.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Kigali yibanze ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo gutanga serivisi zizewe, gukoresha ikoranabuhanga no kugabanya ikiguzi cyo gutanga serivisi.
Icyo bahereyeho ni ugushyira imbaraga mu gutuma abakiliya bizera serivisi zitangwa.
Mu ivugurura rya gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yatangijwe mu Ukuboza 2025, Leta yahinduye uburyo bwo gucunga izi serivisi, iva ku buryo bwashingiraga ku nyungu z’abikorera bakora ubucuruzi bw’imodoka zitwara abagenzi, ijya ku buryo bushyira imbere inyungu n’ibikenewe n’umugenzi.
Muri ubu buryo bushya, Ecofleet ni yo igenzura uburyo imodoka zoherezwa mu mihanda, imikorere y’imirongo zitwaramo abagenzi ndetse n’ubuziranenge bwa serivisi zitangwa.
Leta imaze kugura bisi nshya 190, bituma umubare wose wa bisi zitwara abagenzi zikora muri Kigali ugera hafi kuri 340.
Intego ni uko abaturage babona imodoka ku gihe, bagategereza igihe gito ku byapa, kandi bagakoresha bisi zisukuye kandi zicungwa neza.
Kwizera serivisi kandi bizanafashwa cyane n’ikoranabuhanga riri gutezwa imbere.
Ecofleet iri gutegura uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzafasha gukurikirana aho bisi ziri n’uko zikora mu gihe nyacyo, ndetse buhe abagenzi amakuru y’igihe bisi zigerera kuri buri cyapa.
Rukera yavuze ko iyo gahunda nirangira gushyirwa mu bikorwa, abaturage bazajya babona gahunda y’ingendo za bisi n’igihe zigerera ku byapa bakoresheje porogaramu zo kuri telefoni n’izindi mbuga koranabuhanga, bikabafasha gutegura ingendo zabo neza kandi bakazigirira icyizere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!