IGIHE

Mozambique: Umusanzu w’u Rwanda muri Cabo Delgado washimiwe mu birori byo kwibohora

0 11-07-2026 - saa 18:21, Jean de Dieu Tuyizere

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yizihije ku nshuro ya 32 umunsi wo kwibohora, inzego z’umutekano z’u Rwanda zishimirwa kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yamaze imyaka myinshi yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi birori byabereye muri hoteli AFECC Gloria tariki ya 9 Nyakanga 2026, byahuje abantu 400 barimo abayobozi bakuru muri Leta ya Mozambique, abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zabohoye iki gihugu, zigasubiza Abanyarwanda icyubahiro n’uburenganzira bungana.

Yashimiye ishyaka FRELIMO riyoboye Mozambique ku nkunga ryahaye Abanyarwanda mu gihe cyo kwibohora na nyuma yaho, avuga ko ari ho umubano mwiza w’ibi bihugu ushingiye.

Ambasaderi Ndamage yashimye ubufatanye buri hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021.

Minisitiri w’Uburezi wa Mozambique, Samaria dos Anjos Filemon Tovela, yashimiye u Rwanda intambwe rwateye mu bumwe, ubwiyunge, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Yashimye uruhare rukomeye ingabo z’u Rwanda zigira mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, zifatanyije n’iza Mozambique.

Minisitiri Tovela yagize ati “Mozambique yiyemeje gushimangira ubufatanye n’u Rwanda mu by’umutekano, ubucuruzi, ishoramari, umuco n’izindi nzego ku bw’inyungu rusange.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora k'u Rwanda muri Mozambique byabereye muri hoteli AFECC Gloria iri i Maputo
Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga muri Mozambique bifatanyije n'Abanyarwanda kuri uyu munsi
Abitabiriye ibi birori bakurikiye ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ku munsi wo kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga
Bakurikiye filimi igaragaza urugamba rwo kwibohora n'urugendo rw'iterambere ry'u Rwanda mu myaka 32
Itorero Ikirezi rya Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Wari umunsi udasanzwe ku bitabiriye ibi birori bose
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashimye ishyaka FRELIMO kuba ryarashyigikiye Abanyarwanda
Minisitiri Tovela yashimye umusanzu u Rwanda ruri gutanga mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado
Minisitiri Tovela yavuze ko Mozambique izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu nzego zirimo umutekano n'ubukungu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza