Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko kuva umwaka wa 2026 watangira kugeza ubu bapimye moto 12.531 imyotsi ihumanya ikirere aho 52% zatsinze igerageza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, aho yagarutse ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa gahunda yo gupima ubuziranenge ibinyabiziga birimo Moto ndetse n’ibindi.
Muri Kanama 2025 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere.
Mu Rwanda, indwara z’ubuhumekero ziterwa n’umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi.
ACP Rutikanga yavuze ko ku wa 15 Ugushyingo 2025 ari bwo hatangijwe ibikorwa byo gupima niba ibinyabiziga byujuje ubuziranenge.
Ibi byatangijwe ubwo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, hafunguraga ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’imyotsi ihumanya ikirere.
ACP Rutikanga yavuze ko kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gupimwa moto zirenga ibihumbi 14.
Ati “Kuva iyi politiki yo gupima imyotsi ya moto yatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Ugushyingo 2025, hamaze gupimwa moto zose hamwe 14.170.”
Yakomeje avuga ko nubwo abantu bashobora gukeka ko ari nkeya atari byo kubera ko iyi gahunda yo gupima imyotsi ihumanya ikirere itaratangira gushyirwa mu bikorwa, moto zapimwe zabaga ari mbarwa cyane.
Ati “Birumvikana ko ari nkeya ugereranyije na moto ziri mu mihanda cyane cyane iziri i Kigali. Kubera ko uyu mubare wagiye uzamuka kuko mu 2025 hapimwe moto 1639.”
Yagaragaje ko kuva umwaka wa 2026 watangira kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, hamaze gupimwa moto 12.531, ibyerekana ko uyu mubare uzakomeza kuzagenda uzamuka mu gihe kiri imbere.
Ati “Umubare warazamutse cyane kandi birashoboka ko uzakomeza kuzamuka cyane uko iminsi igenda yiyongera.”
ACP Rutikanga yavuze ko muri moto zose zapimwe 52% zose zatsinze kubera ko akenshi izikunze kuba zifite ikibazo ari ukubera ko ziba zititabwaho neza.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nabyo byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zidakoresha lisansi ahubwo zikoresha amashanyarazi.
Mu gupimisha imyotsi, moto yishyura 16.638 Frw. Mu gihe itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, umuntu yemererwa kujya gukosoza ibyo bibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri uhereye igihe isuzuma ryabereye. Icyo gihe azajya yishyura 8.319 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!