Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko bigoye gusobanukirwa impamvu abaturage batinyuka kunywa inzoga zitwa ‘Dundubwonko n’izindi zitujuje ubuziranenge, asaba buri wese kugira amakenga.
Yabigarutseho mu kiganiro na RBA cyagarukaga ku kibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biri mu byiciro, aho harimo inzoga zikorerwa mu bisa n’inganda ariko atari inganda n’ibindi binyobwa abantu bengera mu ngo.
Yanavuze ko ikindi kibazo kirimo usanga ari ikijyanye n’umwanda haba mu ngo n’ahandi abantu bafatira amafunguro cyangwa ibyo kunywa.
Minisitiri Habimana yasobanuye ko atumva uburyo umuntu anywa inzoga zifite amazina akanganye nka dundubwonko n’andi mazina ateye impungenge.
Ati “Abaturage babigenderamo, akisanga ari kunywa ibintu ariko atazi ko harimo uburozi bugiye kumwangiza. Inzoga uko uzinywa bituma uzinywa arushaho kuzishaka, ibyo bigatuma abaturage bakomeza kuzinywa.”
Yongeyeho ati “Inzoga ikaba yitwa Dundubwonko ariko ukabona umuntu ntari no gutinya kuyinywa, kuyishaka no kuyirukira. Umuntu ugeze aho aba yamaze kwangirika ari na byo dushaka ngo dufatanye n’abaturage, ibyo bintu bihagarare kugira ngo babe abaturage bazima bashobora gukora bakiteza imbere, bakanateza igihugu imbere.”
Yakomeje agaragaza ko inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifite ingaruka nyinshi zirimo uburwayi, guhuma n’abantu bapfa biturutse kuri ibyo binyobwa, amakimbirane mu miryango n’ibikorwa by’urugomo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kugaragaza ko inzoga z’inkorano ari ikibazo gikomeye aho mu mezi atandatu gusa, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa nazo, abandi barwaye indwara zitandukanye harimo n’abahumye amaso.
Ati “Ni ikibazo gikomeye tugomba guhagurukira twese nk’Abanyarwanda kuko uko bazinywa, bazijyamo, zibagira imbata. Hakabamo n’ibyo tubona ari nk’uburozi kuri twe. Aho bavanga ibintu bibi cyane nk’amatafari, tineri, methanol bikagenda bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by’umubiri.”
Akarere ka Bugesera ni ko kaza ku isonga mu kugira abaturage benshi bahuye n’ibibazo nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge aho abaturage 217 bahuye n’icyo kibazo, 75 bararwara naho 15 bahasiga ubuzima.
Muri Rwamagana hapfuye batanu, Kayonza hapfa batandatu, Nyamagabe hapfuye bane, Nyabihu batandatu, Ruhango batatu na Huye batatu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko bari gushyira imbaraga mu gukumira abakora ibinyobwa bitujuje ubiziranenge ndetse ibifatwa bikamenwa.
Ati “Kwirinda si ukundi, turirinda tuburizamo ba bandi babikora ariko tunigisha ababikoresha…mu mezi atandatu ashize twamennye ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge birenga litiro ibihumbi 100.”
ACP Rutikanga yagaragaje ko abaturage badakwiye kwiga ari uko umuntu yapfuye, ahubwo bakwiye gutangira kumva ko ibyo binyobwa byangiza bakagira amakenga mbere yo kunywa ibinyobwa byaba ibisembuye n’ibidasembuye.
Ati “Ntabwo ari ibyiza ko turinda kwiga ari uko umuntu yapfuye, ni twige kubera ko twumvise amakuru.”
Yakomeje agaragaza ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye biteguye guhangana na ba rusahuriramunduru bashaka kwangiza ubuzima bw’abaturage bashaka kungukira mu bitujuje ubuziranenge.
Yasabye abaturage kandi gukomeza gutanga amakuru mu gukumira no guhashya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!