IGIHE

MIFOTRA yahannye ibigo 71 kubera kutubahiriza amategeko agenga umurimo

0 30-07-2026 - saa 22:14, Ntabareshya Jean de Dieu

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko yahannye ibigo 71 kubera kutubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

MIFOTRA yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 (Mutarama–Kamena) ari bwo yakoze ubugenzuzi mu bigo 2.290 hirya no hino mu gihugu hagamijwe kureba niba byubahiriza amategeko agenga umurimo.

Muri icyo gihe, 86,4% by’ibigo byagenzuwe byagaragaye ko byubahiriza amategeko y’umurimo.

MIFOTRA kandi yatangaje ko yakemuye amakimbirane 814 ajyanye n’umurimo binyuze mu bwumvikane n’ubundi buryo bwo kuyakemura hatisunzwe inkiko.

Icyakora, ibigo 71 byafatiwe ibihano birimo gucibwa amande nyuma yo gusanga bitubahiriza ibisabwa n’amategeko agenga umurimo.

MIFOTRA yavuze ko kubahiriza amategeko y’umurimo ari ingenzi mu kubaka ahakorerwa harangwa n’ubutabera, umutekano n’umusaruro.

Yashimangiye ko izakomeza gushyira imbaraga mu gukora ubugenzuzi mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abakozi no guteza imbere umurimo unoze ku Banyarwanda bose.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kunoza imicungire y’umurimo no guteza imbere imibereho myiza n’imikorere y’abakozi.

Mifotra yiyemeje gukomeza gukora ubugenzuzi mu bigo bitandukanye
MIFOTRA yahannye ibigo 71 kubera kutubahiriza amategeko agenga umurimo

Amafoto: AI

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza