Mera Neza ni agace gaherereye mu ishyamba rya Mont Kigali, kari ahantu hitaruye ingo, abantu bakunda gusohokera, bakagubwa neza bitewe n’akayaga keza kaho ndetse hakaba hashyira igorora abakunda kwifotoza.
Mu bihe bishize Mera Neza yari indiri y’ubusambanyi n’abajura bahategeraga abantu bakahabamburira ibyabo.
Muri iki gihe yarahindutse cyane kuko yabaye igicumbi cyakira imikino n’imyidagaduro ku bakuru n’abana.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, giteganyiriza uyu musozi kwakira nibura 65% by’imikino bikazakorerwa ku buso bwa hegitari zisaga 67.
Ubu hagaragara ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kugendera ku mafarasi n’indogobe n’indi mikino irimo kugendera ku migozi no kuri moto z’amapine ane n’ijyanye no kumasha.
Abatuye hafi y’aka gace bavuga ko bishimiye uburyo hahinduwe ndetse hasigaye hanarangwa umutekano.
Mukeshimana Aline yagize ati “Turashimira Leta kuko ubu hano tuhaca nta bwoba kubera ko haba hari nzego z’umutekano bitandukanye na mbere kuko umuntu yarahanyuraga bakakwambura cyangwa waba uri umugore banagufata ku ngufu cyane cyane nk’iyo basangaga nta kintu ufite.”
Yongeyeho ko ubu Mera Neza yahinduye isura mu buryo bugaragarira buri wese ku buryo hari n’abakerarugendo benshi basigaye bajya kuyitemberamo.
Uwizeyimana Solange yagize ati “Twarabyishimiye cyane kuko nta muntu ugitegerwa aha, ubu abntu benshi barimo n’abazungu baza kuhasura ku buryo n’abegereye iri shyamba basigaye babyungukiramo cyane cyane nk’abacuruzi kuko abakerarugendo iyo baje usanga ari bo bahahira ibintu bacuruza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, na we yemeje ko kuri Mera Neza ubu harangwa umutekano usesuye.
Ati “Ibintu byarahindutse ubu habaye ahantu nyaburanga abantu basura kuko uhasanga ibintu bijyanye no kugendera ku mafarasi n’indogobe hanyuma haba n’imyidagaduro irimo nko kugendera kuri za moto n’ibijyanye no kumasha.”
Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzashora miliyoni enye z’amadorali ya Amerika, zizakoreshwa mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro bibyarira inyungu igihugu bizashyirwa kuri uyu musozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!