IGIHE

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ku gukumira inda ziterwa abangavu

0 26-06-2026 - saa 19:13, Ntabareshya Jean de Dieu

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe n’abagera ku 2000, yiga ku buryo bwo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera buri mwaka.

Ni ihuriro ryitabiriwe n’ urubyiruko, ababyeyi, abarera abana, abayobozi muri Guverinoma, abo mu nzego zifata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, sosiyete sivili, abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi.

Mu biganiro byatanzwe harimo uko inda ziterwa abangavu zakumirwa, uko gushora mu mibereho y’abangavu n’ingimbi ari ukubaka u Rwanda rw’ejo, gushishikariza urubyiruko mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku mbogamizi ruhura nazo zishingiye ku buzima bw’imyororokere n’ibindi.

Inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bw’abana b’abakobwa mu Rwanda, kuko iyo bazitewe bituma bata amashuri bikaba byatuma ahazaza habo hangirika.

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406, mu 2024 baba 22.454.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ari uguhekura igihugu.

Yakomeje ati “Iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ibyo ubwabyo ni icyaha. Ni uguhekura igihugu ariko biba bifite ibindi byabibanjirije ndetse byashoboraga gukumirwa bitaravamo ko umwana aterwa inda. Umukoro wo kurandura iki kibi ni uwacu twese.”

Yagaragaje ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, hariho amakuru afasha urubyiruko mu gufata ibyemezo byiza n’andi ashobora kuruyobya.

Ati “Ibi bikatwibutsa ko tutagomba kurebera kure ibyo urubyiruko rureba, ibyo rwumva n’ibyo ruganiraho. Ahubwo dukwiye kubyumva, tukabiganiraho kandi tukabafasha kubisesengura neza, kugira ngo bashobore guhitamo ibibubaka aho kubakururira mu byabangiriza ubuzima n’ahazaza.”

Yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku mbaraga ashyira mu kwita ku muryango wa Imbuto Foundation.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abana b’abakobwa baterwa inda nibura buri mwaka ari abana barenga ibihumbi 23, bakaba abana 60 ku munsi.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko abana b’abakobwa baterwa inda ari bo bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara, abana babo bakaza ku mwanya wa mbere ku kuvuka batagejeje igihe, bakanagira imibare minini yo kuzagwingira.

Yasobanuye ko ⅓ cy’abana bavuka batagejeje igihe na ⅓ cy’abana bagwingira usanga ari abana babyawe n’abangavu babyaye bari munsi y’imyaka 19.

Yagaragaje ko hari ibintu bitanu bitera ukwiyongera kw’inda ziterwa abangavu birangajwe imbere no kutiga cyangwa kwiga ugata ishuri.

Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abana b’abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara byikubye gatanu ugereranyije na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye.

Icya kabiri ni ukutamenya cyangwa kugira amakuru atari yo, iya gatatu ari ikigare urubyiruko rugenderamo, iya kane ikaba ubukene n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ikiganiro cya mbere cyagarutse kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye:Twihutishe Ibikorwa byo Gukumira no Kurandura Inda ziterwa Abangavu; cyahuriyemo Dr. Cyprien Iradukunda, Uyobora Isange One Stop Center, Shafiga Murebwayire, Umunyamakuru Antoinette Niyongira n’Umwarimu muri Kaminuza, Prof. Clémentine Kanazayire.

Umuyobozi wa Isange One Stop Center, Shafiga Murebwayire, yasobanuye ko akenshi gutera inda abangavu bituruka ku cyaha cyo gusambanya abana, kandi ari icyaha kidasaza.

Yagaragaje ko hari ubwo haba imbogamizi zituma abasambanyijwe badahabwa ubutabera zirimo ibura ry’ibimenyetso bifatika, guhishira ababikoze no kudatanga amakuru ku gihe.

Dr. Iradukunda yerekanye ko mu gihe gukumira inda ziterwa abangavu byatangira urubyiruko rukiri ruto, byatanga umusanzu ukomeye mu kugabanya imibare y’abaziterwa.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bisaba gushyira imbaraga mu burezi, gutanga amakuru y’ukuri no kwegereza abaturarwanda serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ikiganiro cya kabiri cyagarutse ku ruhare rw’umuryango mu gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza ku buzima bw’imyororokere cyarimo Pélagie Kuradusenge, Pélagie Nyirajyambere na Niyitegeka Jimmy.

Nyirajyambere yerekanye ko ubwo yamenyaga ko umukobwa we atwite byabanje kumugora, ariko nyuma yo guhugurwa no kwigishwa yabonye ko yabaye umubyeyi mubi ahitamo guhinduka.

Ati “Tureke kuba inyamaswa ku bana, tubagire inshuti, mushake ibibatunga mushake ubutunzi ariko icya mbere mukigire kubanza kubana n’abana, kubumva, kuba inshuti zabo no kumenya ibyo bahuye nabyo.”

Niyitegeka Jimmy ufasha imiryango mu kugirana ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi binyuze muri PAC-Parent-Adolescent Communication ya Imbuto Foundation, yashimangiye ko ibiganiro ari intambwe nziza yafasha mu kugabanya imibare y’abangavu baterwa inda.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yashimye intambwe u Rwanda rutera mu kwita ku rubyiruko, arusaba kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije ko nibura buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage b’Umurenge wose kandi babyawe n’abangavu.

Ati “Nta mwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe bwo gukura neza no kugera ku nzozi ze kubera iki cyaha. Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’inda ziterwa abangavu, bisaba umuryango urera kandi urinda umwana, abarezi bakunda umwaka kandi bamukurikira, abaturage badacece iyo babona ari mu kaga cyangwa ashukwa no kugira inzego zikora neza kandi zikorana.”

Yashimangiye ko nta mategeko yasumba uruhare rw’ababyeyi mu gukumira inda ziterwa abangavu.

Ati “Nta politiki, nta mategeko, nta gahunda, nta n’urwego byasumba uruhare rwacu mu kurera umwana.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ibigare, inzoga n’ibiyobyabwenge, irari no kwirinda kwishora mu busambanyi no gutinyuka kuvuga igihe ruri mu kaga.

Muri iri huriro kandi hatangajwe ku mugaragaro inyoborabiganiro izifashishwa n’abahugura ku kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.

Urubyiruko rwo mu Ngabo z'u Rwanda, ubwo zageraga abereye Ihuriro ry'Urubyiruko
Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko
Hagaragajwe ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo kiri mu bibangamiye umuryango n'uburenganzira bw'abana
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ari uguhekura igihugu
Shami Elodie yagaragaje ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga urubyiruko rukwiye gushungura
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abana b’abakobwa baterwa inda nibura buri mwaka ari abana barenga ibihumbi 23
Abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko basabwe kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango
Dr Cyprien Iradukunda yagarutse ku mbogamizi abangavu bahura na zo mu kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, agaragaza ko hakiri inzitizi zirimo ipfunwe
Umunyamakuru Antoinnette Niyongira, yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu bishuko no kwiha agaciro
Pélagié Kuradusenge yasabye urubyiruko kwiga kubaho rufata ibyemezo
Kanyana Clarisse yagaragaje ko hari hakwiye kubaho uburyo abangavu babyaye nabo babona uburezi ntawuhejwe
Umuturage wo mu Burengerazuba yasabye Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango na Minisiteri y'Ubuzima kurushaho kubegera
Pélagie Nyirajyambere, umwe mu babyeyi bitabiriye ibiganiro, yasabye ababyeyi kwimakaza umuco wo kuganira n'abana babo
Urubyiruko rwagaragaje ko hari ubwo ruyobywa no kutagira amakuru ahamye
Ihuriro ry'Urubyiruko ryitabiriwe n'abarenga 2000
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kanazayire Clémentine, yashimangiye ko umuryango ari wo shingiro ryo kurinda abana
Ababyeyi, abarezi n'urubyiruko basabwe kugira uruhare mu gutanga uburere bukwiriye
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yashimye intambwe u Rwanda rutera mu kwita ku rubyiruko
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije ko nibura buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage b’Umurenge
Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ku ruhare rwe mu kwita ku mwana w'umukobwa binyuze muri Imbuto Foundation
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ku gukumira inda ziterwa abangavu

Amafoto: Himbaza Paccy na Rusa Prince

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza