IGIHE

Kirehe: Ahakomotse imigongo hagiye gushyirwa ikimenyetso ndangamateka

0 28-07-2026 - saa 21:44, Hakizimana Jean Paul

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yatangaje ko bari kuganira n’Inteko y’Umuco kugira ngo barebere hamwe ibyakorwa mu kubungabunga amateka yo mu bice by’aka karere cyane cyane ahafatwa nk’inkomoko y’imigongo.

Biri gukorwa mu gihe abagize Koperative Abakundamuco yatangije ibikorwa byo gukora imitako y’imigongo, basaba ubuyobozi gushyira ikimenyetso aho imigongo ikomoka mu rwego rwo kurushaho kubumbatira amateka yayo no kurushaho kuyimenyekanisha.

Ibi barabivuga nyuma y’aho u Rwanda rutangirije gahunda yo gusaba UNESCO gushyira imigongo mu Murage w’Isi, nka kimwe mu biranga umuco Nyarwanda.

Imigongo yatangirijwe bwa mbere mu Gisaka cya Migongo kuri ubu ni mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyarutunga.

Muri aka gace hashinzwe Koperative Abakundamuco igizwe n’abantu icumi, biyemeje gusigasira umuco wo muri aka gace bakora imitako ikozwe mu migongo.

Nyirankabije Veneranda ukuriye iyi koperative yabwiye IGIHE ko bishimiye ko imigongo Leta y’u Rwanda yatangiye gusaba ko yakwandikwa mu Murage w’Isi avuga ko ari mu bagiye kubisinyira kandi ko ari ibintu bizabafasha kurushaho kwiteza imbere no kubona abakiriya benshi.

Yakomeje avuga ko bifuza ikimenyetso cy’amateka i Nyarubuye ahatangirijwe ibikorwa by’imigongo kugira ngo kibafashe kuba abantu bahasura bagasobanurirwa amateka yaho ndetse bikarushaho kuhamenyekanisha no kongera abakiliya bayigura.

Ati “Ikimenyetso dushaka ni inzu za Kinyarwanda za hano mu Gisaka. Tuzibonye byaba ari amahoro. Izo nzu zaba zikozwe mu muco wacu, zikagira ibigega bya Kinyarwanda ku ruhande hose tukahatakisha iyi migongo ku buryo hahinduka ahantu ndangamurage abantu basura mu kumenya amateka.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko bari gushaka uburyo babungabunga iki gice kibumbatiye amateka.

Yagize ati “Turi kuvugana n’Inteko y’Umuco kugira ngo turebe ibyakorwa ngo tubungabunge iby’aya mateka, hagire n’aho abantu bashobora kuza gusura. Ni ibintu tucyigaho ariko biri muri gahunda. Ikindi tukiri gukora ni ukubaka inzu yiswe Imigongo Hub izahuriza hamwe amatsinda na koperative zose zikora ibijyanye n’iyo mitako, izaba ari icyicaro tuhahuriza hamwe, bagurishe.’’

Meya Rangira yavuze ko muri icyo kigo bazanashyiraho igice cyagenewe kwigishirizwamo abato uburyo bakora imigongo nk’ishuri, bahahurizwe n’abaguzi ndetse n’abashobora kubafasha kuyongerera agaciro ku buryo igera kure hashoboka.

Ubusanzwe mu Gisaka habamo ibice bitatu birimo Igisaka cy’Igihunya, Igisaka cy’Imirenge ndetse n’Igisaka cy’Imigongo. Muri iki gihe Igisaka cy’Imigongo kigizwe n’imirenge ya Mushikiri, Nasho, Mpanga, Nyarubuye, Mahama, Nyamugari, Kigina na Kigarama.

Nyirankabije Veneranda yavuze ko bifuza ikimenyetso ndangamateka cy'ahakomotse imigongo i Nyarubuye
Abakundamuco bavuga ko ikimenyetso cy'ahakomotse imigongo cyatuma babona abakiliya
Abakundamuco bavuga ko bifuza ko i Nyarubuye hubakwa inzu za Kinyarwanda bakazitakisha imigongo mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha iki gice
U Rwanda rwatangiye urugendo rwo kwandikisha imigongo mu Murage w'Isi
Iyo usuye i Nyarubuye ahakorerwa Imigingo uhasanga amoko atandukanye yayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza