Uruganda rwa SRB Kigali Foam rutunganya matela rwafashwe n’inkongi bikekwa ko yatewe n’ibikorwa byo kurwagura birimo iby’abasudira, byakongeje matela zari zimaze gukorwa.
Ni uruganda ruherereye mu Murenge wa Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro, rwahiye mu masaha ya mugitondo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026.
Muri ayo masaha harimo habera ibikorwa byo kurwagura, mu gihe barimo basudira, ibishashi birabacika bijya muri matela zari zimaze gukorwa, zikongeza ibindi bikoresho.
Ibindi bikoresho byafashwe harimo imashini zifashishwa mu gutunganya matela, ibikoresho bikorwamo matela, n’ibindi byose byoroheje ikwirakwira ry’umuriro mu ruganda.
Abari aho bahise batabaza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi, ribafasha kuzimya mu buryo bwihuse.
Uruganda rwahiye rwari rusanzwe rufite ubwishingizi, bukazarufasha kugabanya ingaruka zatewe n’iyi nkongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko hataramenyekana ingano y’ibyangiritse muri rusange, ariko bagira inama abantu yo kwitwararika igihe hari ibikorwa bishobora guteza inkongi.
Ati “Icyo dutangaho inama ni uko ibikorwa byose bigendanye n’amashanyarazi biri mu nyubako zikorerwamo, biba bigomba gucungwa neza. Yaba hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa nko kwagura uruganda, inyubako cyangwa ahantu hatuye abantu.”
Polisi y’u Rwanda yongeyeho ko abantu bakwiriye kugira ubumenyi bw’ibanze mu kumenya gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi, kandi bigasuzumwa niba bikinakora, ntibibe iby’umurimbo.
Yavuze ko ahantu hose habaye inkongi basabwa kwitabaza Polisi y’u Rwanda kuko ifite ubushobozi bwo kuzimya haba kejuru cyangwa mu myubako zo hasi kandi bitishyuzwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!