IGIHE

Kaminuza ya Kigali yohereje abanyeshuri kwiga mu Budage

0 23-07-2026 - saa 17:13, IGIHE

Abanyeshuri barindwi bo mu ishami ry’ubucuruzi n’icungamutungo muri Kaminuza ya Kigali (UoK) bahawe buruse yo kujya kwiga mu Budage muri gahunda ya Erasmus+ ku bufatanye na Kaminuza ya DHBW (Baden-Württemberg Cooperative State University) yo muri iki gihugu.

Mbere yo kugenda, aba banyeshuri bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali basabwa kuzahagararira neza iyi kaminuza n’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko kujya kwiga mu mahanga ari imwe mu nkingi zikomeye mu cyerekezo cya kaminuza cyo gutegura abanyeshuri bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Yagize ati “Kohereza abanyeshuri kwiga mu mahanga ni imwe mu ntego zo kubategurira guhatana ku ruhando mpuzamahanga. Binyuze muri ubu bufatanye, abanyeshuri bacu bazunguka ubunararibonye mpuzamahanga, bongere amasomo n’ubumenyingiro, bityo bazagaruke biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda. Dutewe ishema n’aba banyeshuri, tunashimira abafatanyabikorwa bacu kuba batumye aya mahirwe ashoboka.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Dr. Martin Gachukia, yavuze ko gahunda zo guhanahana abanyeshuri zuzuzanya n’ibyo bigira mu ishuri, zibaha uburyo bwo gusobanukirwa imyigishirize iboneye,ndetse n’uburyo bushya bwo gukemura ibibazo.

Ati “Ireme ry’uburezi uyu munsi rirenga amasomo atangirwa mu ishuri. Amahirwe yo gusangira ubunararibonye bufasha abanyeshuri bacu kubona ubundi buryo bwo kwiga bakaguka mu ntekerezo, ibibafasha kugera ku buryo bw’imyigishirize bushya kandi bugezweho ku Isi.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubushakashatsi, Guhanga ibishya n’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Kigali Dr. Ronald Kwena, yagaragaje akamaro ko kugira ubunararibonye mpuzamahanga mu guteza imbere ihangwa ry’ibishya, kwihangira imirimo ndetse n’ubufatanye mu bushakashatsi.

Yagize ati “Guhanga ibishya bitezwa imbere iyo abanyeshuri bahuye n’ibitekerezo bitandukanye, umuco wo mu bice bitandukanye ndetse n’ikoranabuhanga rishya. Kwitabira gahunda zo kungurana ubumenyi ku rwego mpuzamahanga bituma abanyeshuri barushaho kugira ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, guhanga ibishya no gukorana n’abandi, ibintu by’ingenzi mu bushakashatsi, kwihangira imirimo no gukemura ibibazo nyakuri byugarije isi.”

Umuyobozi bw’Ishami rishinzwe Serivisi z’Abanyeshuri Mpuzamahanga n’Ubufatanye muri Kaminuza ya Kigali, CPA Dorcas Kamau, yavuze ko uru rugendo rw’abanyeshuri ari indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere gahunda ya kaminuza yo kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga.

Abanyeshuri bahawe aya mahirwe bagaragaje ibyishimo ndetse bashimira iyi kaminuza ku bw’aya mahirwe babonye. Umwe muri bo yavuze ko kuba Kaminuza ya Kigali yita ku gutanga amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga ari imwe mu mpamvu yatumye ahitamo kuyigamo.

Ati “Imwe mu mpamvu zatumye mpitamo Kaminuza ya Kigali ni amahirwe nk’aya. Uburyo Kaminuza yiyemeje guha abanyeshuri bitwaye neza amahirwe yo kugira ubunararibonye mpuzamahanga byarenze ibyo nari niteze, kandi nshimishijwe no kuba ndi umwe mu bagize uru rugendo ruzahindura ubuzima.”

Ababyeyi na bo bashimiye Kaminuza ya Kigali n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga kuba bashora imari mu hazaza h’abana babo.

Umubyeyi yagize ati “Aya mahirwe arenze kujya kwiga mu mahanga gusa. Ni ishoramari mu hazaza h’abana bacu, ribaha amahirwe yo kugira ubumenyi bwo ku rwego rw’isi, guhura n’abandi no kubona amahirwe y’akazi ku rwego mpuzamahanga. Turashimira byimazeyo Kaminuza ya Kigali n’abafatanyabikorwa bayo kuba barizeye abana bacu.”

Kujya kwiga mu mahanga kw’aba banyeshuri barindwi bikomeje kugaragaza ubushake bwa Kaminuza ya Kigali mu guteza imbere gahunda yo kuba kaminuza mpuzamahanga ndetse n’icyerekezo cyayo cyo kurera abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’Isi.

Izi gahunda zo kujya kwiga no kungukira ubumenyi mu mahanga zitangwa hashingiwe ku bushobozi n’umusaruro mwiza mu masomo, imyitwarire mu ishami bigamo ndetse n’ubushobozi bafite bwo kuyobora.

Uretse kongera ubumenyi mu masomo, abitabira izi gahunda bagaruka bafite imyumvire yagutse ku rwego mpuzamahanga, imiyoboro ikomeye y’abafatanyabikorwa mu mwuga, amahirwe menshi yo kubona akazi ndetse n’icyizere cyo gutura mu Isi igenda irushaho guhuza ibihugu n’abantu.

Mu myaka ibiri ishize Kaminuza ya Kigali yafashije abanyeshuri benshi kujya kwiga mu mahanga binyuze muri Erasmus+ n’abandi bafatanyabikorwa.

Abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Ubucuruzi, Imiyoborere n’Ubukungu bagiye mu ngendo zo kungurana ubumenyi muri Kaminuza ya Nicosia muri Chypre, Kaminuza ya WSG yo muri Pologne, Kaminuza ya DHBW mu Budage ndetse na Kaminuza ya Kempten University of Applied Sciences na yo yo mu Budage.

Biganye n’abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu, bahabwa ubumenyi bwo kwigisha no kwiga ndetse banunguka ubumenyi mu gusabana n’abantu bo mu bice bitandukanye.

Kaminuza ya Kigali kandi yakiriye abanyeshuri bagiye kuyigamo mu rwego rwo kungurana ubumenyi baturutse muri Kaminuza ya DHBW yo mu Budage ndetse na Joseph Sarwuan Tarka University, Makurdi (JOSTUM) yo muri Nigeria.

Ni ibintu bikomeje gushyira iyi kaminuza ku rundi rwego, bikomeza guteza imbere imyigire ishingiye ku gusobanukirwa ibintu bitandukanye ndetse binakomeza gushimangira Kaminuza ya Kigali nk’ikigo kiri kuzamuka mu gutanga uburezi mpuzamahanga mu karere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza