IGIHE

Kalemie: Abasirikare ba RDC bayabangiye ingata, bafatirwa mu mabandi (Video)

0 16-07-2026 - saa 15:02, Ntabareshya Jean de Dieu

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherrutse gutangaza ko cyafunze abasirikare benshi baherutse guhunga urugamba rwabereye mu bice bikikije Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, berekeza mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika aho bafatiwe mu mabandi.

Ubwo AFC/M23 yafataga Minembwe abasirikare ba FARDC, Abarundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bari muri ibyo bice bahise bakwira imishwaro berekeza muri Kalemie.

Nubwo bimeze bityo ariko abari muri Kalemie nabo bahisemo kwanga kujya ku rugamba ahubwo amaguru bayabangira ingata.

Mu kiganiro Tubijye imuzi, Umusesenguzi Tite Gatabazi, yasobanuye ko impamvu aba basirikare bahisemo kwiruka ari uko barambiwe intambara.

Ati “Si bya bindi byo kuvuga ngo babuze ibiryo ku rugamba, ntibikiri bya bindi ngo ntitumenya amakuru y’aho abayobozi bacu bari, ntibikiri bya bindi ngo amafaranga agenewe abasirikare kanaka yayatwaye. Ni kiriya kintu bavuga ngo guhangayika cyangwa kunanirwa bikomeye, haba mu mbaraga z’umubiri no mu mutwe…FARDC zose zoherejwe ku rugamba kuva Bunagana zirananiwe bikomeye, n’abazalendo barananiwe. Ibyo ni byo turi kubona Kalemie.”

Yagaragaje ko kuba abasirikare bemera guta urugamba, bisobanura ko bamaze kwakira ko mu gihe bafatwa bajyanwa mu nkiko aho kugwa mu ntambara.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza