IGIHE

Inganda z’inzoga zisembuye zahagarikiwe kutuzuza ubuziranenge zageze ku 148

0 6-08-2026 - saa 22:48, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyafunze inganda 12 zikora ibinyobwa by’amoko 21 bisembuye, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Ni mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 6 Kanama 2026. Kugeza ubu inganda zimaze gufungwa ni 148.

Rwanda FDA yamenyesheje abakora, abatumiza, abageza ku isoko, abacuruza ibi binyobwa ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zitandukanye kandi zigomba kubahirizwa kuva ku wa 6 Kanama 2026.

Uretse gufunga izi nganda muri izi ngamba harimo ko iki kigo cyakuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.

Itangazo rirakomeza riti “Rwanda FDA itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.”

Iki kigo cyategetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko, gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku wa 6 Kanama 2026.

Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora uhereye igihe iri tangazo risohokeye.

Itangazo rirakomeza riti “Kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.”
Rwanda FDA yasabye abanywa ibinyobwa byakorwaga n’izi nganda kubihagarika ndetse no guhagarika ibikorwa byose byamamaza ibinyobwa bisembuye bigaragara, ibyapa bibyamamaza bigahita bikurwa aho biherereye hose mu Rwanda.

Ni igikorwa gikomeza Rwanda FDA irimo cyo gusuzuma inganda no guhangarika izikora nzoga zitujuje ubuzirangege byagaragaye ko zakomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda.

Ntabwo byahagarikiye ku zikorwerwa mu Rwanda kuko ku wa 5 Kanama Rwanda FDA yahagaritse inzoga z’amoko 52 zitumizwa mu mahanga zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s.

Uruganda rwa Rwamagana Banana Wine ruri mu nganda 148 zimaze gufungwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza