Urukiko Rukuru rwa Kigali rugiye gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, “umunyapolitiki” utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku byaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi.
Uru rukiko ni rwo rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi nyuma y’uko ibisobanuro yari yatanze mu rubanza ruregwamo abari abarwanashyaka be bitanyuze abacamanza.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 19 Kamena 2025 nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.
Ingabire Victoire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu TV.
Uyu mugore yavuze ko ariko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi nubwo abaregwa bo bagaragazaga ko Ingabire ari na we watangaga amafaranga yo kugura internet.
Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire, Urukiko rwasanze ibisobanuro yatanze bidahagije kandi muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.
Rwasanze ari ngombwa ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.
Ubushinjacyaha bwahise butangira iperereza ndetse Ingabire Victoire atabwa muri yombi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaje gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Urukiko Rukuru.
Ingabire Victoire yahise ajyana ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga arega ko ingingo 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yashingiweho n’urukiko rumuhamagaza mu iburanisha inyuranye n’itegeko nshinga.
Ibyo byatumye urubanza rw’abarwanashyaka be rwari rugiye gupfundikirwa kuko bari bamaze kwiregura ku byo bashinjwa ruhagarara, bagategereza ikigomba kuva mu rubanza rwa Ingabire kuko bagomba kuburanira hamwe.
Ku wa 27 Werurwe 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.
Ibyo byahise biha amahirwe Urukiko Rukuru yo kuba rwakomeza urubanza.
Urubanza rwamaze guhabwa itariki nshya. Biteganyijwe ko ruzaburanishwa ku wa 15 Kamena 2026.
Biteganyijwe kandi ko ubwo ruzaba rusubukuwe, Ingabire Victoire aziregura ku byo Ubushinjacyaha bumurega na bwo bugire icyo bubivugaho.
Ubushinjacyaha kandi buzanagira icyo buvuga ku bwiregure bw’abareganwa na we bari bamaze kwisobanura ndetse bunatange icyifuzo cy’igihano bwifuza ko bahanishwa.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke ba DALFA mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa "Blueprint For Revolution" cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.
Icyo gitabo kirimo amayeri menshi abifuza kurwanya ubutegetsi biyambaza bitabaye ngombwa gufata intwaro.
Ku meza y’ibiganiro by’abo bayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda riyobowe na Ingabire Victoire, hariho ingingo zirimo kuririra ku bibazo bishingiye ku misoro y’ubutaka, ibibazo by’abamotari, ibibazo bya Kangondo n’ibindi bashoboraga kuririraho bigaragambya.
Mu byo bigishwaga harimo n’amayeri atandukanye bakoresha arimo nka Operation Shira ubwoba, Serwakira n’iyiswe Umuturage ku isonga.
Operation Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta: iyi bize ko izibanda ku cyiciro cy’abazunguzayi bakunze “guhungetwa” kubera irondo ry’isuku, aho bazumvisha abo baturage ko ari bo mwanda leta ishaka kwikiza.
Bagomba kubikora bahimba indirimbo ivuga ku mibereho mibi y’abazunguzayi, igahimbirwa hanze hanyuma igakwirakwizwa mu bantu benshi mu Rwanda.
Operation Serwakira: Yari kwibanda ku bantu bababaye cyane cyane abafite ikibazo cy’ubutaka. Hari gukoreshwa inyandiko (tracts) zikanyanyagizwa ahantu henshi mu gihugu hose.
Bwa mbere hari kubanza kunyanyagizwa impapuro zitanditseho, ubundi hakazakurikiraho izanditseho ngo “Turambiwe gukubitwa, Turambiwe imisoro ihanitse ku muturage, Turambiwe ubwicanyi no gushimutwa,” bityo hakagurwa amakayi noneho barangiza bakabiha abamotari bakabinyanyagiza ahantu henshi.
Operation Umuturage Imbere: Bavuze ko FPR Inkotanyi ivuga ngo umuturage ku isonga ariko bo bagomba kumushyira imbere.
Hari gukoreshwa ‘tracts’ bakandikaho amagambo arimo “Kwamburwa ubutaka, kwakwa imisoro y’ikirenga no gukubitwa kw’abazunguzayi.”
Batanze urugero ko bakwifashisha ibijyanye na Kangondo ahimuwe abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bagakoresha imipira y’icyatsi yanditseho Kangondo, bakazayambara igihe abaturage bazaba bari mu rubanza n’Umujyi wa Kigali, imipira ikambarwa mu gihugu hose icyarimwe, ngo berekane ko barambiwe akarengane gashingiye ku butaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!